Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gushimangira ubufatanye na Lesotho mu bijyanye n’imiyoborere kugira ngo bugirire akamaro abaturage b’Ibihugu byombi. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, ubwo yitabiraga Inama yiga ku miyoborere muri Lesotho, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Twishimira cyane ibiganiro byo kungurana ibitekerezo n’ubumenyi byabaye hagati y’Ibihugu byombi mu myaka ishize, harimo no kwitabira umwiherero w’abayobozi muri Lesotho, kuko bigaragaza intego duhuje yo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye. Twiteguye kurushaho gushimangira ubwo bufatanye kugira ngo bugirire akamaro abaturage b’Ibihugu byombi.”
Umubano w’u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Wagaragarijwe mu bikorwa bitandukanye byiganjemo kugenderanirana kw’abayobozi b’impande zombi.
U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n’iz’umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2021 Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda agirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Lesotho asura ibikorwa bya Polisi y’icyo Gihugu.
Uru ruzinduko rwatanze umusaruro kuko abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda muri Kanama 2021.
Mu 2024 kandi ibihugu byombi byasinye amasezerano y’imikoranire (General Cooperation Agreement) azagira uruhare mu gufasha ibihugu byombi kwagura imikoranire igamije inyungu ku mpande zombi.


