Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ihamya ko mu mwaka wa 2029 ibyoherezwa mu mahanga bizaba byinjiriza Igihugu amadovize asaga miliyari 7,3 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga tiliyari zisaga 10,6 z’amafaranga y’u Rwanda, uwo musaruro ukazaba wikubye kabiri ugereranyije n’ayinjizwa uyu munsi.
Imibare itangwa n’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025, ibyoherezwa mu mahanga byongerewe n’iterambere mu bucukuzi, umusaruro w’ubuhinzi ndetse na serivisi byatumye ayinjijwe agera kuri miliyari 3,6 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga tiliyari 5,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru muri ushinzwe Ubucuruzi n’ishoramari muri MINICOM Ntawebasa Doreen Hategekimana, yabikomojeho mu gihe hishimirwa intambwe yatewe mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, aho ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yakoreweho ubucuruzi bwinjije miliyoni 878,3 z’amadolari ya Amerika mu 2025.
Avuga ko izamuka ry’ayinjizwa n’ibyoherezwa mu mahanga bizaterwa no kurushaho kunoza uburyo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa, aho bagiye baganira n’abikorera barimo n’abo mu Karere ka Rusizi, ngo burusheho kunoza ibyo bakora no gutanga umusaruro witezwe.
Yavuze ko ubucuruzi bw’u Rwanda na RDC buzagira uruhare mu kugera kuri iyo ntego yagutse. Ati: “Kugira ngo tubigereho hari ingamba zitandukanye zigenda zifatwa mu gufasha abacuruzi bambukiranya imipaka n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga kugira ngo intego twihaye yo gukuba ishuro ebyiri amafaranga dukura muri ubu bucuruzi, aho tugomba kuva kuri miliyari 3,5 z’amadolari ya Amerika muri 2024 tukagera kuri miliyari 7 muri 2029 igerweho.“
Mu cyumwweru gishize ubwo yari mu biganiro nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Rusizi, Ntakwasa yavuze ko ako Karere gafite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Avuga ko mu bicuruzwa byoherezwa muri RDC, ibyinshi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, n’ibikoresho by’ubwubatsi, aka Karere ka Rusizi kakaba gafite amahirwe menshi y’iri shoramari, arimo ibikorwa remezo birimo icyambu nyambukiranyamipaka kihuzuye, amasoko yambukiranya imipaka, ibikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli n’ibindi byateza imbere ubu bucuruzi.
Ati: “Ndashishikariza abashoramari kuyishora mu mato agezweho atwara ibicuruzwa byinshi icyarimwe akanabyihutisha. Muri ibi bice arakenewe cyane muri ubu bucuruzi nyambukiranyamipaka.”
Avuga ko ariya mafaranga nubwo ari menshi adahagije ugereranyije n’intego y’Igihugu, ubufatanye bw’abikorera n’abayobozi bugomba kuyazamura, bakamenya neza ibyo ababagurira bakeneye koko bakabibashyira.
Iradukunda Rachel, umwe mu bibumbiye muri Koperative ikorera mu Murenge wa Mururu, igizwe n’abanyamuryango 110 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, avuga ko bajyana imboga n’imbuto muri RDC kandi amahirwe yo gukora ubucuruzi muri icyo gihugu akomeza kwaguka.
Ati: “Uretse ubu icyorezo cya Ebola cyadukomye mu nkokora, ariko ubundi imikorere n’imikoranire na bagenzi bacu batugurira hakurya muri RDC yari imeze neza.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rusizi, Niyonkuru Rodrigue avuga ko nubwo ubu bucuruzi bwagiye buhura n’imbogamzi zirimo ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, intambara z’urudaca n’ibindi byose bitabaca intege.
Ati: “Nk’abikorera ntiducibwa intege n’ibyo byose, dukomeza gukora byinshi bitandukanye bizamura ishoramari. N’ibi bikorwa remezo bikomeye nk’icyambu cyuzuye ku kiyaga cya Kivu, n’ibindi Leta itwegereza bidufasha kurushaho gutekereza neza uburyo twarushaho kunoza ubu bucuruzi kandi tugenda tubigeraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel avuga ko abikorera muri kano Karere batanga umusanzu ufatika mu wiyongere bw’amadovize yinjizwa mu bucuruzi bwiganjemo ubukorwa ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati: “Ubucuruzi bwa hano rero buteye imbere. Tuzakomeza kubuteza imbere binyuze muri iyi mipaka itatu duhana imbibi na RDC. Dufite amahirwe akomeye y’iki cyambu nyambukiranyamipaka cya Rusizi cyenda kuzura kigeze kuri 99%, na cyo kizaba gifite umupaka wemewe usohora ibicuruzwa abantu binjira n’abasohoka bahakoresheje.”
Avuga ko iki cyambu, hamwe n’izindi mbaraga zishyirwa muri ubu bucuruzi, n’amahirwe yandi y’iterambere aka Karere gafite ajyanye ahanini n’iki kiyaga cya Kivu, abashoramari bagomba kuyamenya bakanayabyaza umusaruro urimo guhanga imirimo ku rubyiruko, bafatanyije n’ubuyobozi.






