Nyagatare: Gufumbiza kariyandara byakubye kabiri umusaruro bimwinjiriza miliyoni 16, 1Frw
Ubukungu

Nyagatare: Gufumbiza kariyandara byakubye kabiri umusaruro bimwinjiriza miliyoni 16, 1Frw

HITIMANA SERVAND

June 23, 2026

Nkubito Emmanuel umuhinzi – mworozi wo mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Rwempasha, Akagari ka Kijojo ahamya ko gukoresha ibyatsi bya kariyandara bizwiho kubaguburirwa amatungo no gutanga ifumbire byatumye akuba kabiri umusaruro yabonaga bimwinjiriza amafaranga Miliyoni 16 y’u Rwanda.

Nkubito agaragaza ko yari asanzwe akora ubuhinzi mu buryo busanzwe ariko akaza gushishikarizwa guhinga kinyamwuga akoresha amafumbire n’inyongeramusaruro. Yarabikoze agenda abigiraho amakuru ahagije ariko ashakisha icyatuma arushaho kongera umusaruro.

Ati: “Twagejejweho gahunda zo guhinga ubwatsi ndetse no guhinga dukoresha amafumbire. Numvise nanjye bindeba mpitamo kutagumya kwizirika ku bworozi n’ubuhinzi bya gakondo hanyuma numva inama ngirwa n’ubuyobozi nyoboka korora no guhinga kijyambere. Kuri ubu ndi gutera intambwe nziza yaba mu kongera umusaruro n’umukamo.”

Avuga ko muri kwa kwigishwa yahinze kariyandra, ibiti bigaburirwa amatungo, bikanafumbira umurima. Ati: “Nahinze kariyandara mbifashijwemo n’umushinga ufasha mu gukora ubuhinzi n’ubworozi mu buryo butangiza ikirere maze yeze iyo ntagaburiye inka ndahinga nkajya nyitaba aho ngiye gutera imyaka.

Nahinze imiteja kuko nari nsanzwe nyihinga, ni bwo nkimara gusarura aho nakuyemo toni 23, nta na rimwe nari narabonye uyu musaruro, sinari narigeze ndenza Toni 13. Urumva ko nakubye hafi kabiri umusaruro nabonaga, nkuramo amafaranga y’u Rwanda 16 100 000. Gufumbiza kariyandara nasanze birusha inyungu amafumbire nakoreshaga.”

Abahawe akazi mu mirimo y’ubuhinzi ya Nkubito Emmanuel, bahoraho ni batatu n’abandi bakora nyakabyizi, bavuga ko bibafasha mu kugira ibyo bigurira bakoresha mu buzima bwa buri munsi.

Niyibizi Jean de Dieu yagize ati: “Akazi nabonye hano karamfasha kuko ampemba umushahara twumvikanye ukamfasha mu kwikenura. Ubu sinkigorwa no kwigurira imyambaro nk’umuntu w’umusore ndetse ubu ndateganya kugura akagare kazajya kamfasha mu gukora n’ibindi biraka.”

Aimable Rukundo we ati: “Nanjye maze iminsi nkorana na Nkubito, ariko navuga ko kugira umuntu nk’uyu ukora ibikorwa bitanga imirimo ari ingenzi kuri twe. Bigabanya umubare w’abadafiye imirimo kandi tunamwigiraho ku buryo isaha n’isaha nagerageza kumwigana ngatangira uko ubushobozi bungana ariko mfite icyizere cyo kuzamuka.”

Maniriho Damien wize ibijyanye n’ubuhinzi ndetse akaba impuguke mu by’amashyamba avuga ko kariyandara ari ingenzi mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’ubworozi.

Ati: “Kariyandara ni ingirakamaro ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, amababi yayo akungahaye ku ntungagihingwa ku buryo aho yagiye cyangwa yafumbijwe umurumbuko wiyongera cyane.

Ikindi ni amababi akungahaye ku kongera intungamubiri ku matungo, inka zayigaburirwa zikongera umukamo. Icyagatatu ni uko aho ziteye zirwanya isuri ku buryo abahinzi – Borozi”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne ashima ibikorwa bya Nkubito akamusaba kubigeza no ku bandi baturanyi bityo bakazamurana.

Ati: “Ni ibikorwa byiza by’uyu muturage kandi bitanga icyizere ko iyo umuntu yemeye kugendana n’impinduka n’inama ahabwa n’ubuyobozi bimufasha kwihuta mu iterambere. Ikindi dusaba abatera intambwe nk’iyi ni ukubyigisha n’abaturanyi, bakabigiraho na bo bakiteza imbere.”

Akomeza agira ati: “Twifuza ko ubuhinzi n’ubworozi bukorwa kinyamwuga kugira ngo tuzamure umusaruro w’ibibuvamo, ibe imirimo y’ishoramari kurusha kuyicungiraho kubona ibyo kurya no kunywa gusa.”

Mu karere ka Nyagatare umubare w’abitabira gushora imari mu buhinzi ugenda wiyongera aho ibihingwa biza imbere mu gushorwamo imari birimo imboga n’imbuto, ibigori, soya, urusenda ndetse n’igihingwa cy’ikawa kirimo gushyirwamo imbaraga muri ibi bihe.

Amatungo yagaburiwe kariyandara atanga umukamo utubutse ikanongera umusaruro kuko igira ifumbire nziza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA