Abasirikare bo muri Brigade y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira ku Butaka, basoje neza amahugurwa y’amezi ane yo ku rwego rwo hejuru, yibanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y’abasirikare, no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026, uyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.
Gen MK Mubarakh yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame.
Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yashimye akazi gakomeje gakorwa na RDF n’izindi nzego z’umutekano, anashimira by’umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa uyu munsi. Yabibukije ko amahugurwa ahoraho ari yo nkingi y’ingenzi ituma RDF ikomeza gukora kinyamwuga.







