Nsanzubuhoro Claudien wo mu Kagari ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke, yavuye ku bworozi bw’inkoko 150 yatangiye mu 2010, ubu ageze ku nkoko 6 000 zimwinjiriza miliyoni 3 Frw buri kwezi nyuma yo gukuramo ibikenerwa byose. Uretse kwiteza imbere, ibikorwa bye byatanze akazi ku baturage bagera kuri 20, bamwe muri bo bakaba bamaze gutangiza imishinga yabo y’ubworozi bamwigana.
Uyu mugabo avuga ko urugendo rwe rwatangiye mu mwaka wa 2010, ubwo yari amaze guhabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Iyo nka yaje kubyara, amafaranga yavuyemo ayashora mu mushinga muto wo korora inkoko 150, atangira urugendo rwamuhinduriye ubuzima.
Icyo gihe yakoraga mu ibagiro ahembwa amafaranga ibihumbi 20 ku kwezi, amafaranga avuga ko atari ahagije kugira ngo atere imbere cyangwa yite ku muryango we nk’uko yabyifuzaga.
Yagize ati: “Natangiye korora inkoko nkeya. Zampaga amagi n’ifumbire. Mu kwezi nabonaga nibura amafaranga agera ku bihumbi 200 ku ifumbire. Byatumye mbona ko ubworozi bushobora kuba isoko y’iterambere ryanjye, mpitamo kubushyiramo imbaraga nyinshi.”
Nsanzubuhoro avuga ko inyungu ya mbere yabonye atari amafaranga gusa, ahubwo ko ifumbire y’inkoko n’iy’inka byamufashije kongera umusaruro ku butaka yari afite.
Yatangiye gufumbira imirima ye, umusaruro urazamuka, amafaranga avuyemo ayashora mu kugura andi masambu. Kuri ubu avuga ko ubutaka afite bufite agaciro karenga miliyoni 20 Frw.
Yagize ati: “Ifumbire y’amatungo yatumye umusaruro wanjye uzamuka cyane. Amafaranga navanagamo ni yo yatumye ngura indi mirima, nkomeza kwagura ibikorwa byanjye.”
Uyu munsi Nsanzubuhoro ageze ku nkoko zisaga 6 000 zitera amagi, avuga ko ku munsi abona amagi agera ku 2 100, bivuze amagi 14 700 mu cyumweru cyangwa agera ku 58 800 mu kwezi. Ibi bituma amafaranga yinjiza ava ku musaruro w’amagi agera kuri miliyoni 8,8 Frw buri kwezi.
Nubwo hari amafaranga menshi agenda ku biryo by’inkoko, imiti n’imishahara y’abakozi, avuga ko nyuma yo gukuramo ibyo byose asigarana inyungu itari munsi ya miliyoni eshatu buri kwezi zirenga.
Yagize ati: “Ubworozi bw’inkoko burunguka. Nubwo ibiryo byazo bihenze, umuntu ubukora neza ntabwo yicwa n’inzara. Butuma anoza imirire y’umuryango we kandi agasagurira amasoko.”
Kubera inyungu yakuye muri uyu mushinga, yongeye gushora mu bindi bikorwa birimo ubworozi bw’inka n’ingurube.
Kuri ubu afite inka 32 n’izindi ngurube nyinshi, ibintu avuga ko bikomeje kumwongerera ubushobozi bwo gushora imari no kugura ubutaka.
Uretse kwiteza imbere, ibikorwa bya Nsanzubuhoro byabaye isoko y’akazi ku baturage benshi bo mu gace atuyemo.
Kuri ubu akoresha abakozi bagera kuri 20 bahoraho bamufasha mu kwita ku nkoko, inka n’ibindi bikorwa by’ubworozi.
Irivuzimana Julienne, umwe mu bamaze imyaka umunani bakorana na we, avuga ko umushahara ahembwa n’amasomo yakuye kuri umukoresha we byamufashije gutangira urugendo rwo kwiteza imbere.
Yagize ati: “Mfite umushahara w’ibihumbi 70 buri kwezi. Kubera kwizigama no gukorera mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, naguze inka ifite agaciro k’ibihumbi 800. Mfite kandi ingurube ebyiri n’inkoko zitera zigera ku 10. Nanjye mfite intego yo kuzorora inkoko nk’uyu mukoresha wanjye.”
Irivuzimana yongeraho ko na we kandi ibikorwa bye byageze aho biha akazi undi mushumba wita ku matungo ye na we ahemba ibumbi 20.
Sekamana Martin umaze imyaka ine akorana na Nsanzubuhoro, avuga ko yamubereye ishuri ry’ubucuruzi n’iterambere.
Yagize ati: “Nabonye ko bishoboka. Natangiye korora ingurube nke, ubu ngeze ku ngurube eshanu. Amafaranga nkura ku kazi no kwizigama byamfashije kwita ku muryango no gutegura ejo hazaza h’abana banjye.”
Nsanzubuhoro asoza asaba urubyiruko n’abandi baturage kudatinya gushora imari mu buhinzi n’ubworozi, kuko ari urwego rutanga ibiribwa, akazi n’amafaranga.
Yagize ati : “Abana banjye biga mu mashuri meza. Nshobora kubishyurira ishuri no kubitaho neza mbikesha ubworozi. Nize ko ubuhinzi n’ubworozi ari banki itajya ihomba iyo ubikoze kinyamwuga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko abaturage nka Nsanzubuhoro bagaragaza neza ko gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage zitanga umusaruro iyo zifashwe neza kandi zigashyirwamo umurava.
Avuga ko guhuza ubworozi n’ubuhinzi ari imwe mu nkingi zituma abaturage babasha kongera umusaruro no kwiteza imbere mu buryo burambye.
Yagize ati : “Dushimira abaturage bafata amahirwe bahawe bakayabyaza umusaruro. Urugero rwa Nsanzubuhoro rugaragaza ko ubworozi bushobora kuba umusingi ukomeye w’iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu. Turamushishikariza gukomeza gushinganisha ubuhinzi n’ubworozi, kandi n’abandi baturage bakamwigiraho.”
Ku kibazo cy’ibiryo by’amatungo bihenze bikomeje kugarukwaho n’aborozi, Umuyobozi w’Akarere avuga ko hari gahunda yo gukomeza guteza imbere inganda zitunganya ibiryo by’amatungo kugira ngo ikiguzi kigabanyuke, bityo ubworozi burusheho kunguka.
Urugendo rwa Nsanzubuhoro ruva ku nka imwe ya Girinka rukagera ku mushinga munini w’inkoko ibihumbi 6 000, inka 32 n’abakozi 20, ni gihamya ko gahunda ziteza imbere abaturage zishobora kubyara impinduka zikomeye iyo zihujwe n’umurava, kwizigama no gukoresha neza amahirwe abaturage bahabwa.




