Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, yakirwa na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda. Itangazo ryashyizwe kuri X na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rigira riti “Muri iki gitondo Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.
Perezida Gnassingbé usanzwe ari n’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2026, icyo gihe yakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Hamaze gukorwa ibijyanye n’ibiganiro bya dipolomasi byabayeho, ndetse n’uburyo bwo guhuza imikorere hagati y’ubuhuza bwo ku rwego rw’akarere n’ubwo ku rwego rw’umugabane hagamijwe amahoro n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Gnassingbé yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika. Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.
Gnassingbé yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye mu koroshya ingendo z’indege hagati y’impande zombi yashyizweho umukono muri Gicurasi 2018, aha u Rwanda uburenganzira busesuye bwo gukoresha ibibuga by’indege biri i Lomé.



