Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ifite icyizere ko ishuri rishya ryiswe RSB Quality Academy, ryuzuye mu Mujyi wa Kigali, rizafasha gukuba inshuro 100 umubare w’abanyamwuga mu by’ubuziranenge, bakava ku bantu bagera kuri 50 bari basanzwe bahari bakagera nibura ku 5 000 mu myaka itanu iri imbere.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026, ubwo hatahawaga ku mugaragaro iri shuri ryubatswe ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB).
RSB Quality Academy igamije kubaka ubushobozi bw’abakora mu nzego zitandukanye, by’umwihariko abo mu bikorera, mu guteza imbere ubuziranenge bw’ibicuruzwa na serivisi, kubugenzura no gutanga inama z’ubunyamwuga mu rwego rw’ubuziranenge.
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Raymond Murenzi, yavuze ko iri shuri rije gukemura ikibazo cy’ibura ry’abanyamwuga bafite ubumenyi bwihariye mu by’ubuziranenge, ashimangira ko rifite ibikorwaremezo n’ibikoresho bigezweho bifasha mu gutanga amahugurwa ari ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Mu mwaka wa mbere duteganya guhugura abanyamwuga bagera kuri 500 bazafasha mu nzego zitandukanye zirimo izitunganya umusaruro w’ubuhinzi, inganda zikora ibicuruzwa bitandukanye, urwego rw’ubwubatsi n’izindi. Twizeye ko iri shuri rizatanga umusaruro ufatika mu kuzamura ubuziranenge mu gihugu.”
Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri cyangwa abahugurwa bagera kuri 73 icyarimwe, rikaba rizajya ritanga amasomo mu buryo busanzwe ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga, ku bufatanye n’abarimu n’inzobere zo hirya no hino ku Isi.
Murenzi yavuze ko mbere y’uko iryo shuri ryubakwa, RSB ari yo yari ifite inshingano nyinshi zo gufasha ibigo n’inganda mu bijyanye no kwimakaza ubuziranenge, ibintu byatumaga serivisi zimwe zitinda kugera ku bazikeneye.
Yagaragaje ko ishuri rishya rizafasha kugabanya icyo cyuho binyuze mu kongera umubare w’inzobere zibifitiye ubushobozi.
Biteganyijwe ko amasomo ya mbere muri iri shuri azatangira muri Nyakanga 2026.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Chantal Tuyishimire, yavuze ko iri shuri rihuye n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050, cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no guteza imbere urwego rw’inganda.
Yagize ati: “Icyerekezo cy’Igihugu cyacu ni ukugira Abanyarwanda bafite ubumenyi buhanitse kandi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Iri shuri rije kongerera ubushobozi abafite ubumenyi mu nzego zitandukanye kugira ngo babashe guteza imbere ibicuruzwa na serivisi byujuje ibisabwa ku masoko yo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko Guverinoma yifuza ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rufite nibura abanyamwuga 5 000 mu rwego rw’ubuziranenge.
Ati: “Twari dufite icyuho gikomeye cy’abanyamwuga muri uru rwego. Hari aho wasangaga ibicuruzwa bimwe bivanwa ku isoko cyangwa bikabura amahirwe yo kugurishwa kubera kutuzuza ibisabwa mu by’ubuziranenge. Iri shuri rije gutanga ibisubizo birambye kuri icyo kibazo.”
Mu bahamya akamaro k’iri shuri harimo Nema Violet, ukora mu ruganda rutunganya ibiribwa birimo imboga. Yavuze ko amahugurwa azatangirwa muri RSB Quality Academy azafasha kongera ubumenyi bukenewe mu kugenzura no kwimakaza ubuziranenge mu nganda.
Yagize ati: “Akenshi usanga umuntu umwe ari we ushinzwe ibikorwa byinshi birimo n’iby’ubuziranenge, bikaba byatuma hari ibitagenzurwa uko bikwiye. Iri shuri rizadufasha kubona abantu bafite ubumenyi bwihariye muri uru rwego.”
Yongeyeho ko kwiyongera kw’abanyamwuga bizoroshya no kubona serivisi z’ubujyanama n’amahugurwa, ndetse bikagabanya igihe ibigo bimaraga bishaka inzobere zibifasha kuzuza ibisabwa kugira ngo bihabwe ibyemezo by’ubuziranenge.
Ati: “Nihamara guhugurwa abantu benshi, hazavamo abashinga ibigo byabo bitanga serivisi z’ubujyanama mu by’ubuziranenge. Ibyo bizatuma ababikeneye babibona byihuse.”
Kugeza ubu, imibare ya RSB igaragaza ko u Rwanda rufite abanyamwuga mu by’ubuziranenge batarenze 50, ibintu bituma igihugu gikomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’uru rwego rufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’inganda n’ubucuruzi.


