Burera: Ibura ry’amazi ryatumye ijerekani igura 700 Frw, 
Amakuru

Burera: Ibura ry’amazi ryatumye ijerekani igura 700 Frw, 

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 9, 2026

Abaturage bo mu Mirenge ya Rugarama na Cyanika mu Karere ka Burera bagaragaza ko babangamiwe n’ibura ry’amazi ryatumye ijerekani imwe ya litiro 20 igura amafaranga y’u Rwanda 700, ku buryo bamwe batakibasha kubona amazi yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi. 

Abafite ubushobozi buke bwo kugura amazi bavuga ko basigaye bajya kuyavoma mu Kiyaga cya Burera cyangwa mu migezi, mu gihe abandi bohereza abana kuyashaka bikabashyira mu kaga ko guhura n’impanuka zirimo no kurohama. Aba baturage kandi bavuga ko iki kibazo gituma hari abaturage bamara iminsi badakarabye cyangwa batameshe uko bikwiye, kuko amazi aba atabonetse ku mavomo yo hafi yabo.

Muhirwa Andrew, umwe mu batuye mu Murenge wa Rugarama, avuga ko bamaze hafi amezi atatu batabona amazi ku mavomo ku buryo buhoraho, cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi. Yagize ati: “Tumaze amezi atatu tudaheruka kubona amazi ku mavomo, cyane cyane muri ibi bihe by’izuba. Muri kano gace dufite amavomo make kandi amazi aza rimwe na rimwe, aho ni yo aje twemewe kuvoma ku wa Mbere no ku wa Gatanu.”

Uyu muturage avuga ko abafite ibigega mu ngo ari bo babasha kwihanganira iki kibazo, mu gihe abandi baba bagomba gukora ingendo ndende bajya gushaka amazi. Ati: “Abafite ibigega mu ngo barayabika, kimwe n’abajya kuyakura muri Burera bakoresheje amagare, ijerekani bakayigurisha 500 Frw, abayakura ku kiyaga ni bo baduca 700 Frw ku ijerekani. Niba utayafite, uyoboka amazi y’Ikiyaga cya Burera, na bwo ukoze ingendo ndende.”

Uwamahoro Alice, utuye mu Murenge wa Cyanika, avuga ko amazi rimwe na rimwe aboneka mu rukerera, bigatuma kuyabona bisaba kubyuka kare, kandi ko n’iyo abonetse ataboneka ku bantu bose kuko haba haza amazi make ameze nk’ibitonyanga. Yagize ati: “Amazi aboneka nka saa kumi za mu gitondo, kandi si buri wese uba yabyutse. Abifitiye ibigega mu ngo ni bo bafite uburyo bworoshye bwo kuba babona amazi, twebwe no gukaraba biratugora.”

Uwamahoro avuga ko ikibazo gikomeye kurushaho ari uko abana bamwe bajya kuvoma mu Kiyaga cya Burera, aho avuga ko hari abigeze kugwamo. Yagize ati: “Iyo twohereje abana ku kiyaga bamwe bagwamo. Bituma tugomba kujya gushaka umuntu mukuru wo kubajyana. Ibi bintu biduteza ibibazo cyane, kuko iyo twohereje abana tuba dufite ubwoba ko ugiye ku kiyaga atagaruka, amahoro.”

Aba baturage bifuza ko amazi meza yagera mu gace kabo ku buryo buhoraho, kugira ngo birinde gukora ingendo ndende no gushyira abana mu kaga bajya gushaka amazi. Ngamije Alexandre, Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Burera, yemeza ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kizwi kandi ko gifitanye isano n’ubushobozi bw’imiyoboro ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage.

Yagize ati: “Imiyoboro yubatswe kera ingo zikiri nkeya, ariko ubu abaturage bariyongereye. Umuyoboro uhuza Musanze, Nyabihu na Burera uri kuvugururwa, hakongerwa ubushobozi ku ruganda rutunganya amazi.”

Avuga ko mu gihe cy’izuba amazi agenda aboneka make, bityo hakaba isaranganya hagati y’Uturere dukoresha umuyoboro umwe. Yagize ati: “Kuri ubu rero koko ni byo, mu bihe by’izuba nk’ibi amazi akunze kubura cyane. Ayo tubona dukora isaranganya, aho Akarere ka Musanze duhuriye ku muyoboro tugenda dusaranganya amazi, abaturage baho bakayamarana iminsi itatu, na twe Burera bikaba uko.”

Ngamije asaba abaturage kujya bazigama amazi igihe abonetse, abafite ubushobozi bakagira ibigega mu ngo zabo kugira ngo babashe kuyabika no kuyakoresha mu gihe ataboneka iminsi yose. Avuga kandi ko hari icyizere ko imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Mutobo, ruherereye mu Karere ka Musanze izafasha kongera amazi agera muri Burera.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko ibura ry’amazi rigaragara cyane mu Mirenge yo mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, agasaba ko ibikorwa byo kwagura imiyoboro y’amazi byakwihutishwa.  Yagize ati: “Turimo gusaba ko ibikorwa byo kwagura umuyoboro byihutishwa kuko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu gihe cy’izuba gikunze kuboneka muri aka gace. Dusaba abaturage gukomeza kwihangana, ariko natwe ikibazo kituraje ishinga.”

Mukamana avuga ko igihe amazi azaba ageze ku baturage ku buryo buhagije, bizabafasha kuyabona batagombye kuyagura ku biciro biri hejuru. Yagize ati: “Igihe amazi azaba ageze hose, buri wese azabasha kuyabona atabanje kuyagura ku giciro kiri hejuru.”

Ku bijyanye n’abaturage bacuruza amazi, Umuyobozi w’Akarere avuga ko hari amabwiriza agenga uburyo amazi abikwa n’uko akoreshwa, bityo ubuyobozi bugiye kuganiriza abacuruza ayo mazi. Yagize ati: “Abacuruza amazi na bo nta burenganzira. Tugiye kubaganiriza, kuko bemerewe gufata amazi bakayabika mu bigega byabo ariko nta kuyacuruza.”

Nubwo ikibazo cy’ibura ry’amazi kikigaragara mu bice bimwe bya Burera, ubuyobozi bwa WASAC mu Karere butangaza ko kugeza ubu 76% by’abaturage begerejwe amazi mu ngo zabo cyangwa ahatagera muri metero 500.

Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage gukomeza kubungabunga amazi igihe abonetse no kuyakoresha neza, ndetse bakita ku isuku birinda kuyakoresha adasukuye, kuko ashobora kubateza indwara.

Gusaranganya amazi ntibigera kuri buri wese kuko amazi abona abarara bayategereje
Mu gusaranganya amazi abaturage birirwa bategereje

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA