Minisiteri y’Itumanaho, Umuco, Ubuhanzi n’Ubukerarugendo muri Burkina Faso, yatangaje ko yabaye ihagaritse amarushanwa y’ubwiza mu gihe hakirimo gushakishwa uburyo bushya bwo gushyiraho amabwiriza mashya agenga imitegurire yayo.
Binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba w’itariki 8 Kamena 2026, Minisitiri w’Umuco wa Burkina Faso, Pingdwendé Gilbert Ouédraogo yatangaje ko amarushanwa y’ubwiza yose abaye ahagaritswe mu gihugu nyuma gato y’iminsi yari amaze agaragaza ko hari ibikorwa by’ubuhanzi n’imyidagaduro abona bidahuye n’indangagaciro igihugu cyifuza guteza imbere.
Muri iryo tangazo bagize bati: “Amarushanwa yose y’ubwiza arahagaritswe ku butaka bwose bwa Burkina Faso, kandi nta ruhushya ruzongera gutangwa rwo kuyategura muri iki gihe, hategerejwe amategeko mashya azagena imitegurire n’imikorere yayo.”
Muri iryo tangazo bakomeje bagaragaza impamvu nyamukuru yatumye habaho gufata icyo cyemezo nubwo hari benshi batakishimiye bavuga ko cyafashwe ku nyungu zo gusigasira umuco. Bati: “Iki cyemezo kiri mu murongo wo kurinda, guteza imbere no guha agaciro umurage ndangamuco w’Igihugu.”
Mu marushanwa yahagaritswe harimo irushanwa rya Miss Burkina Faso ndetse n’irushanwa rya Miss Université Burkina Faso, yari amwe mu bikorwa by’umuco bikurikirwa cyane muri icyo gihugu.
Nubwo bayagaritse ariko bari basanzwe bitabira amarushanwa y’ubwiza ku rwego mpuzamahanga, icyakora kugeza ubu Burkina Faso yari itarabasha kwegukana amarushanwa akomeye y’ubwiza yaba Miss World cyangwa Miss Universe.
Uretse Burkina Faso hari ibindi bihugu bimaze igihe byarafashe icyemezo cyo guhagarika amarushanwa y’ubwiza kubera kunenga imitegurire yayo muri ibyo bihugu. Kuwa 27 Ukuboza 2017, Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo muri Bénin, Oswald Homéky, yambuye Ishyirahamwe ryateguraga Miss Bénin (Association Culturelle Miss Bénin) uburenganzira bwo gukomeza gutegura ayo marushanwa.
Mu 2022, u Rwanda rwahagaritse irushanwa rya Miss Rwanda nyuma y’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byarivuzwemo.
