Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yanenze Abayisilamu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba kwicuza, gusaba imbabazi abo bahemukiye no gutanga amakuru yafasha kumenya aho imibiri y’abishwe iri igashyingurwa mu cyubahiro.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga 105 000 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, benshi muri bo bakaba bari bahungiye mu cyahoze ari Ishuri rya ETO Kicukiro.
Mufti Sheikh Sindayigaya Musa yavuze ko hari Abayisilamu bagize uruhare muri Jenoside, bamwe muri bo bakaba baraburanishijwe bagahanwa n’inkiko.
Yagize ati: “Hari Abayisilamu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Barahari kandi bamwe baciriwe imanza. Turabyemera kandi turabigaya kuko bateshutse ku nyigisho n’indangagaciro zigomba kuranga Umuyisilamu nyawe. Turabasaba kwicuza, bagasaba imbabazi abo bahemukiye ndetse bagafasha gutanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe yashyizwe.”
Yasobanuye ko nubwo hari Abayisilamu bamwe bishoye muri Jenoside, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wafashe umurongo usobanutse wo kwamagana ivangura n’ubwicanyi.
Yavuze ko mu gihe Jenoside yategurwaga kandi igashyirwa mu bikorwa, umuryango w’Abayisilamu wasohoye itangazo rishingiye ku nyigisho za Qor’an rigaragaza ko nta muntu ugomba kwicwa azira ubwoko bwe. Iryo tangazo kandi ryabuzaga abayoboke b’idini ya Islam kwifatanya n’imitwe cyangwa amashyaka ashingiye ku ivangura.
Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko kwibuka bibafasha kurushaho gusobanukirwa amateka mabi igihugu cyanyuzemo no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose. Uwase Sada yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro no kumva amateka y’ibyahabereye byamufashije kurushaho kumenya ubukana Jenoside yakoranywe.
Ati: “Ndi umubyeyi kandi ndi n’Umuyisilamukazi. Gusura urwibutso bimpa umukoro wo kwigisha abana banjye n’abo nzagira amahirwe yo kugeraho bose kwirinda ivangura. Bagomba gukura bumva ko abantu bose bareshya kandi bafite agaciro kamwe.”
Umuyobozi w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndabakuranye Saidi, yavuze ko kwibuka bibasigira inshingano zo gukomeza kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati: “Dusanzwe dutanga inyigisho z’ubumwe, ariko nyuma yo kuzirikana aya mateka tugiye kurushaho kuzongeramo imbaraga. Qor’an ibuza umuntu uwo ari we wese kwica undi, kandi ivangura ni imwe mu nzira ziganisha ku bwicanyi.”
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) washimiye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ku ruhare ukomeje kugira mu gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubungabunga amateka yayo.
Mu bikorwa byashimwe harimo kubaka Urwibutso rwa Jenoside rwa Mabare mu Karere ka Rwamagana, kubakira abarokotse Jenoside inzu 18, gusana izindi 20 ndetse no koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inka 20.
IBUKA yasabye kandi Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda gukomeza uruhare rwawo mu kwigisha abaturage ibijyanye n’ihungabana n’uburyo bwo kurikumira no kguhangana na ryo, cyane cyane mu bihe byo Kwibuka.


