Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, (CPR) yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanengwa uruhare abanyamadini bagize muri Jenoside; bityo bagenzi babo muri iki gihe bahabwa umukoro wo kwigisha urukundo nyakuri no kurwimakaza hose.
Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya CPR ku Kimihurura ku wa 26 Kamena 2026, cyitabirwa n’abahagarariye amadini n’amatorero, ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
CPR yanenze bamwe mu banyamadini n’abayobozi b’amatorero bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishimangira ko igihe cyo kwibuka gikwiye kuvamo amasomo afatika yo guhindura amateka mabi, ahanini ashingiye ku kurwanya urwango no kwimakaza urukundo nyakuri.
Visi Perezida wa CPR akaba n’Umuvugizi w’Itorero rya EPR, Dr. Bataringaya Pascal, yavuze ko ari agahinda n’ikimwaro kubona bamwe mu biyitaga abakozi b’Imana barananiwe inshingano zabo, bakajya mu bikorwa byo kwica Abatutsi aho kubarinda no kubahumuriza.
Yagize ati: “Ni ikimwaro gikomeye kuba abari bakwiye gukiza imitima barafashe iya mbere mu kwica Abatutsi bakanyuranya n’ijambo ry’Imana. Kwibuka rero ni umwanya wo kuvanamo amasomo no kwiha umukoro wo kutagoreka ijambo ry’Imana ahubwo nk’abakozi b’Imana tukimika inyigisho z’urukundo nk’uko ijambo ry’Imana ribidusaba.”
Muri uwo muhango hanagarutswe ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hibandwa ku ruhare rubi bamwe mu banyamadini bagize mu gutatira inshingano zabo no gutiza umurindi abicanyi.
Mu buhamya bwe, Archidikoni Gahigi Etienne yagaragaje uburemere bw’itotezwa Abatutsi banyuzemo mbere ya Jenoside, anavuga ku bikomere byasizwe n’uruhare rw’abanyamadini mu byabaye.
Yagize ati: “Ni igikomere kiremereye kugaruka k’uburyo abanyamadini n’amatorero bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari babahungiyeho.”
Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), Nsengimana Alphonse, yavuze ko kwibuka ari inshingano yo gusubiza icyubahiro ababuze ubuzima bazira ubusa, no gukomeza kubungabunga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye amadini n’amatorero gukomeza kwimakaza inyigisho z’ukuri zishingiye ku ijambo ry’Imana, hagamijwe kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, imibanire myiza n’ubudaheranwa.
Yanashimangiye ko amasomo u Rwanda rwakuye mu mateka ya Jenoside adakwiye guteshwa agaciro, asaba buri wese kugira uruhare mu guhangana n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nsengimana yagize ati: “Kwibuka ni umwanya ukomeye wo kongera gusubiza agaciro n’icyubahiro abavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni n’umwanya wo gukomeza kwiyubaka ariko kandi tugomba kuba ku isonga mu kurwanya abapfobya n’abahakana amateka yacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Dushimirimana Angelique, yasabye buri wese kugira uruhare mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abakomeje kuyipfobya, agaragaza ko urubyiruko rukwiye kuba ku isonga muri uru rugamba.
Yagize ati: “Abana bacu bagomba gufata iyambere mu guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga.”
Yongeyeho ko kugira ngo ibyo bigerweho, ari ngombwa ko urubyiruko rumenya amateka nyayo y’u Rwanda, ashimangira ko kubigisha ayo mateka ari inshingano ya buri wese.
CPR kandi yaremeye imiryango 47 y’abarakotse Jenoside bo mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, mu gikorwa cyo kubaremera cyimaze imyaka 14.





