Elon Musk mu mushinga wo kugeza ikiremwamuntu ku rwego rwa Kardashev II
Ikoranabuhanga

Elon Musk mu mushinga wo kugeza ikiremwamuntu ku rwego rwa Kardashev II

Imvaho Nshya

July 10, 2026

Umuherwe akaba n’uwashinze ikigo cya SpaceX, Elon Musk, yatangaje ko icyerekezo cy’igihe kirekire cya sosiyete ye ari ugufasha ikiremwamuntu kugera ku rwego rw’iterambere ruzwi nka Kardashev II, igitekerezo cyashyizweho mu 1964 n’umuhanga mu bumenyi bw’isanzure Nikolai Kardashev.

Kardashev II ni urwego rw’iterambere ry’ikiremwamuntu rutekerezwa n’abahanga, aho abantu baba bafite ikoranabuhanga ribafasha gukoresha ingufu zisubira nk’izikomoka ku zuba, umuyaga mu isanzure, aho kwishingikiriza gusa ku ngufu ziboneka ku Isi. Bivugwa ko ibyo byabafasha gukora ibikorwa bikomeye cyane mu isanzure, nko kubaka ibikorwa remezo byo mu kirere no gukoresha ingufu ku rugero rurenze kure urwo ikiremwamuntu gifite muri iki gihe.

Nk’uko byatangajwe na CNN, Elon Musk yavuze ko gahunda ya SpaceX yo kohereza satelite zigera kuri miliyoni imwe mu isanzure, zigamije kwakira no gukoresha ibigo bitunganya amakuru (data centers), ari intambwe ya mbere ishobora gufasha abantu kugana kuri urwo rwego rw’iterambere.

Igipimo cya Kardashev kigabanyije mu byiciro bitatu

Ikiciro cya mbere: Ikiremwamuntu kiba gishobora gukoresha hafi ingufu zose ziboneka ku Isi, zirimo izikomoka ku zuba, ku muyaga no ku mazi ubushyuhe bwo munsi y’ubutaka n’izindi, ku buryo nta mbaraga nyinshi zipfa ubusa.

Ikiciro cya kabiri: Aha ikiremwamuntu kiba kitakigarukira ku ngufu zo ku Isi gusa, ahubwo kiba gishobora gukusanya no gukoresha hafi ingufu zose z’inyenyeri n’izuba. Kugira ngo ibyo bishoboke, abahanga batekereza ko hashobora kubakwa ibikoresho binini cyane bizengurutse izuba, bizwi nka Dyson Sphere, bikakira ingufu zaryo bikazifashisha.

Ikiciro cya gatatu: Aha ho ikiremwamuntu kiba gishobora gukoresha ingufu z’ikirere cyose (galaxy), aho kuba iz’umubumbe umwe cyangwa iz’inyenyeri imwe gusa.

Abahanga bavuga ko ikiremwamuntu kitaragera no ku rwego rwa mbere. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 bwerekana ko ubu Isi iri ku rwego rwa 0.7276, kandi ko kugera ku cyiciro cya mbere bishobora gufata imyaka ibihumbi keretse habaye impinduka zikomeye mu ikoranabuhanga no mu buryo bwo kubyaza ingufu.

Nubwo hari abahanga babona ko kwimurira ibikorwa byinshi mu isanzure bishobora kugabanya ibibazo by’ingufu n’ibidukikije ku Isi, abandi bavuga ko kugera ku rwego rwa Kardashev II bikiri kure cyane kandi byasaba ibikoresho n’umutungo birenze cyane ubushobozi bwa muntu muri iki gihe.

NIYITRORA Theogene

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA