Federasiyo ya Tenis mu Rwanda yijeje inkunga ‘Club ya Kimironko’
Siporo

Federasiyo ya Tenis mu Rwanda yijeje inkunga ‘Club ya Kimironko’

Imvaho Nshya

July 7, 2026

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda ryijeje inkunga kalabu (club) nshya ya Kimironko yitwa ‘Ingenzi Community Tennis Club’, rinayisaba gukora amarushanwa menshi no gutoza abakiri bato umukino wa tennis.

Safari Aimé Kayinamura, Perezida wa Kalabu nshya ya Kimironko, yahamirije Imvaho Nshya ko Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yitabiriye amarushanwa agasanga ibintu byose Kalabu ya Kimironko ibyujuje bityo akaba yarabagiriye inama yo gusaba ko batangiza Kalabu igakora ku buryo bwemewe n’amategeko na cyane ko ifite abakinnyi bakomeye kandi bafite izina rikomeye.

Kayinamura yagize ati: “Yaduteye imbaraga ngo dukore, azadushyigikira, asaba n’umukino ngo azaze dukine. Muri ayo marushanwa twagizemo amatsinda abiri agizwe n’abamenyereye gukina n’irindi tsinda ry’abagitangira gukina.”

Irushanwa ryabaye ku wa tariki 06 Nyakanga 2026 ku kibuga cya Kimironko, ryaranzwe n’imikino ihatanirwa cyane mu byiciro bitandukanye. Mu cyiciro cy’abakuru, Gerald Mbanda yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Safari Aimé Kayinamura amaseti 2-0 (6-4, 6-1).

Ni mu gihe mu cyiciro cy’abato kigamije guteza imbere impano, Darcy Valene Nyabagabo yatsinze Mutsinzi Bill Kabuto amaseti 2-0 (6-3, 6-4), yegukana umwanya wa mbere.

Irushanwa rya Tennis ryo kwizihiza umunsi wo kwibohora, ngo ni uburyo bwiza bwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32 nk’uko byagarutsweho na Kayinamura, Perezida wa Ingenzi Community Tennis Club.

Perezida yavuze ko irushanwa ryabaye mu rwego rwo gushyigikira ubusabane binyuze muri siporo, kugaragaza uruhare rw’abaturage no gukomeza guteza imbere umukino wa tennis mu Rwanda.

Irushanwa ry’umukino wa Tennis wabereye ku bibuga bya Kimironko, ryakozwe mu rwego rwo kwishimira umunsi wo kwibohora wizihizwa tariki 04 Nyakanga buri mwaka ndetse no kureba abantu bakina tennis.

Mu bitabiriye irushanwa harimo Abanye-Gabon, Abanye-Nigeria, Abarundi ndetse hanitabira n’umutaliyani na we wakinnye n’Abarundi hakiyongeraho na’Abanyarwanda bayitabiriye.

Hari Umuryango Ingenzi Community Tennis Club yasabye ko wabatoreza abana kandi bagakinira mu mudugudu guhera saa tatu kugeza saa sita, na wo urabyemera. Uwo muryango wabahaye imipira kandi mbere yuko basubira ku ishuri, barimo gutegurirwa kuzitabira amarushanwa.

Imbogamizi Ingenzi Community Tennis Club ihura na zo, Kayinamura agaragaza ko ari ikibazo cy’uko hatarajyaho uburyo bwo gucunga ikibuga, agasaba ko Minisiteri ya Siporo yabibafashamo bityo hagashyirwaho uburyo bwogucunga ikibuga.

Darcy Valene Nyabagabo yashyikirijwe igihembo nyuma yo gutsinda Mutsinzi Bill Kabuto
Abitwaye neza bashimiwe
Gerald Mbanda nyuma yo gutsinda Safari Aimé Kayinamura, yashyikirijwe igikome na Perezida wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda, Théoneste Karenzi

Amafoto: Eric S. Kabera

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA