Perezida wa Kenya, William Ruto akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko Abanya-Nigeria bavuga Icyongereza kitumvikana gikenera abasemuzi, agashimagiza ikivugwa n’abaturage be.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru aganira n’Abanyakenya baba mu Butaliyani Ruto yavuze ko uburezi bwa Kenya ari bwiza kuko butuma bavuga Icyongereza neza anenga byimazeyo icyivugwa na Nigeria.
Ibyo biganiro byo ku wa 20 Mata Perezida Ruto yagize ati: “ Iyo wumvise Umunyanijeriya avuga, ntumenya ibyo arimo kuvuga, uba ukeneye umusemuzi mu gihe Abanyakenya bavuga Icyongereza kiri mu byiza ku Isi.”
Ibyatangajwe na Perezida Ruto bikomeje gutuma anengwa n’abaturage ba Nigeria no mu bindi bihugu bamushinja kuvuga amagambo asesereza no kudaha agaciro imvugo n’imico y’abandi Banyafurika
Umunyamakuru wo muri Zimbabwe witwa Hopewell Chin’ono yanenze Ruto avuga ko Icyongereza ari ururimi rwazanywe n’abakoloni atari igipimo cy’ubwenge, ubushobozi cyangwa iterambere ry’igihugu.
Uwahoze ari Umusenateri muri Nigeria, Shehu Sani yavuze ko Ruto anenga Icyongereza cy’Igihugu gifite abatsindiye ibihembo bya Nobel mu buvanganzo, mu gihe abandi bamunenze kutita ku bibazo bifitiye inyungu igihugu cye akita ku bindi.
BBC yatangaje ko Kenya na Nigeria byakolonijwe n’u Bwongereza bifata urwo rurimi nk’urwemewe n’amategeko ariko buri gihugu cyagiye giteza imbere mu buryo bwihariye bwo kuruvuga ariko kuba haba itandukaniro mu kuruvuga riterwa n’umuco n’indimi kavukire.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu na we yibasiwe n’Abanyakenya bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko abaturage ayoboye babayeho neza kurusha abo muri Kenya n’ibindi bihugu byo muri Afurika.
Nubwo Perezida Ruto atigeze agaragaza neza ko ibyo yatangaje ari ugusubiza Perezida Tinubu ariko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bemeje ko ibyo yavuze bishobora kuba yarasubizaga Tinubu.
Amagambo agaragaza ishyari n’urwenya akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Nigeria na Kenya aho abakoresha imbuga nkoranyambaga baterana amagambo kenshi. Uko guterana amagambo bikunze gushingira ku kugereranya ubukungu, imyidagaduro, siporo na politiki.
