FERWAFA yemeje ko hazatangwa igikombe kimwe cya shampiyona 
Siporo

FERWAFA yemeje ko hazatangwa igikombe kimwe cya shampiyona 

SHEMA IVAN

May 11, 2026

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko ikipe izaba iya mbere ari yo gusa izahabwa igikombe cya shampiyona n’iyo yaba iyo muri Sudani, mu gihe iyo mu Rwanda izahabwa miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda gusa. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Hari hashize iminsi Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo, Rwanda Premier League, rusuzuma gahunda yo gutanga ibikombe bibiri birimo ikizahabwa ikipe yo mu Rwanda yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Ni nyuma y’uko Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino ya 2025/26, irimo amakipe ya Al-Hilal SC na Al-Merrikh yo muri Sudani, yombi yasabye gukinira mu Rwanda kubera ko iwabo nta shampiyona yari ihari. Bamwe mu bakunzi ba Ruhago bagaragaza ko bidakwiye ko hari igikombe cya shampiyona cyahabwa ikipe yo mu Rwanda kandi atari yo yabaye iya mbere.

Abajijwe ko bivugwa ko hazatangwa  ibikombe bibiri ku ikipe yo muri Sudani n’iyo mu Rwanda zitwaye neza muri Shampiyona ya 2025/26 irimo kugana ku musozo, Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice yavuze ko hazatangwa igikombe kimwe kizahabwa ikipe n’iyo yaba iyo muri Sudani. 

Yagize ati: “Ntekereza ko igikombe cya shampiyona ari igikombe kimwe cy’uwayitwaye ibyo turabyumvikanaho. Ikipe ya mbere mu makipe yo mu Rwanda izahabwa miliyoni 80 Frw ariko mu buryo bw’igikombe cya shampiyona 2025-2026 kizahabwa uwabaye uwa mbere. Ubwo rero niba ari ikipe yo muri Sudani bizitwa ko ari yo yagitwaye.”

Shema Fabrice yakomeje avuga ko yizeye ko uku ari na ko Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rubyumva. Ati “Ngira ngo njyewe ni uko mbyumva, uretse muri BK Pro League nibabibona ukundi ariko nizera ko ari uko tubyumva twese. Ni uko bizagenda.”

Kugeza ku munsi wa 31 wa Shampiyona, Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ku kigero cya 99% ni yo izaba iya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda kuko ifite amanota 70, irusha amanota 14 APR FC ya kabiri, mu gihe zombi zisigaje imikino ine.

Al Hilal SC yo muri Sudani ni yo izegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2025/26 ku kigero cya 99%

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA