Umunyamideri akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga ukomoka muri Nigeria, Priscilla Ojo, yatangaje ko abantu benshi bafataga umugabo we Juma Jux nk’udashobora gutera inda kuko ngo yageze ku myaka 35 adafite umwana. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Chude Jidenowo, tariki 10 Gicurasi 2026, aho yavugaga ku bibazo we n’umugabo we banyuzemo mbere yo kwibaruka umwana wa mbere muri Kanama 2025.
Yagize ati: “Muri Tanzania, abantu batekerezaga ko umugabo wanjye adashobora kubyara kuko nta mwana cyangwa umukobwa wamubyariye yari afite nk’uko byari bimeze ku nshuti ze n’abo bakoranaga.” Akomeza avuga ko ibyo byaturukaga ku kuba inshuti ze ndetse n’abahanzi bagenzi be bose bari bafite abana, nyamara we nta mwana afite icyo gihe, nubwo yari yarakundanye n’abagore batandukanye.
Icyakora ngo na nyuma y’uko babyara, hari abakomeje kuvuga ko baba barabyaye hisunzwe guhuza intanga hifashishijwe ikoranabuhanga (Artificial implantation). Icyakora ko bitigeze bimuhungabanya kuko byatumaga ashimangira umugabo we yari azi igihe gikwiye cyo kubyara kandi ko ari umuntu ugira ikinyabupfira ndetse uzi icyo ashaka.
Juma Jux yakundanye n’abandi bakobwa barimo Vanessa Mdee batandukanye mu 2019, nyuma uwo mugore aza gushakana na Rotimi kugeza ubu bakaba bafitanye abana babiri. Juma Jux n’umugore we bashyingiranwe muri Mata 2025, mu bukwe bw’akataraboneka bwabereye muri Nigeria, baza kwiyakira muri Tanzania tariki 28 Gicurasi 2025. Maze Tariki 24 Kanama 2025, Imana ibaha umugisha bibaruka imfura y’umuhungu bise Prince Rakeem Ayomide Mkambala.
