Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza ko abatwara moto bari ku isonga mu gutunda ibiyobyabwenge, aho mu kwezi kumwe gusa, ababifatanywe bagera kuri 21 bafatanywe ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga, urumogi n’inzoga zo mu mashashi.
Ubuyobozi buvuga ko ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge bikorwa na bamwe mu basanzwe bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ndetse n’abazikoresha mu bikorwa byabo bisanzwe. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry yavuze ko ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwezi gushize hafashwe moto 21 kandi ko gahunda yo gushakisha abakiri muri ibi bikorwa ikomeje.
Ati: “Hari abahisemo gukora ibi bikorwa byo gutwara ibintu bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ariko turabafata kandi tuzakomeza kubarwanya. Ubu bagenda mu matsinda bakagira abo bashyira imbere bagenda babanekera kandi ibyo turabizi. Inzira bakoresha turazizi. Ababikora bakwiye kumenya ko bibagonganisha n’amategeko aho ababifatirwamo bashyikirizwa ubutabera kandi ibihano biraremereye.”
Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko ibi bigira ingaruka nyinshi ku babitunda n’ababikoresha agasaba abamotari babirimo kubizinukwa. Ati: “Ikindi ibi biyobyabwenge byangiza abaturage bikagira ingaruka ku buzima bw’abanyagihugu. Bimunga ubukungu uhereye ku bw’ababitunda. Mugende murebe moto zuzuye kuri polisi twafashe ziri mu bikorwa nk’ibi. Ni igihombo kuri ba nyirazo bakabaye bari kuzikoresha, ni igihombo ku miryango yabo. Izi ngaruka zose rero ni zo zituma tubwira abamotari mu birimo ngo ni musijyeho, mubireke ntibizabahira.”
Mungu Eric usanzwe atwara moto mu Karere ka Nyagatare avuga ibyo ubuyobozi buvuga bifite ishingiro agahwitura bagenzi be babirimo abasaba kubivamo ndetse n’abatiza bagenzi babo moto bakajya bagira amakenga y’ibyo zikoreshwa.
Ati: “Ibi ntiwabihakana, hari ababikora babona ari yo nzira yihuse yo kugwiza amafaranga ariko nabasaba kubireka kuko birimo ingaruka nyinshi. Hari kandi abakoresha moto zabo ku manywa nijoro bakaziha abandi ngo na bo bakore babishyure. Dukwiye kugira amakenga kuko abenshi muri aba twita abarobyi bazitwara mu biyobyabwenge ukumva ejo baraguhamagaye ngo moto yawe yafashwe.”
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasarazuba SSP Hamdun Twizerima yibutsa abamotari bishora mu gutunda ibiyobyabwenge ko ibihano biremereye bibategereje. Ati: “Polisi ifatanya n’izindi nzego mu kwigisha kugira ngo abantu be kwishora mu bikorwa nk’ibi bibyara ibyaha. Twibutsa ko icyaha cyo gutunda gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge iyo ugihamijwe n’urukiko ukatirwa imyaka 25 ndetse igihano gishobora no kuba igifungo cya burundu. Abantu bakwiye kwirinda ibyaha nk’ibi, bagakora ibyemewe n’amategeko bagahahira imiryango yabo mu bikorwa byemewe n’amategeko.”
Mu Rwanda, itegeko rihana ibyaha byerekeye ibiyobyabwenge, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese uhinga, ukora, utunda, ugurisha, uha undi cyangwa uwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bitemewe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na burundu, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw.