Abaturage bo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke bavuga ko bari bamaze imyaka myinshi bahangayikishijwe n’urugendo rwabatandukanyaga n’abaturanyi babo, cyane cyane mu bihe by’imvura, ariko ubu bakaba batewe ishema n’icyizere nyuma yo kubakirwa ikiraro cyo mu kirere cyitezweho koroshya imigenderanire, ubuhahirane ndetse no kugabanya impanuka zakundaga guterwa no kwambuka ahantu hatoroshye.
Abaturage bavuga ko mbere y’uko iki kiraro cyubatswe hagati y’Imidugudu ya Gishyingo na Nyiramuhimba mu Murenge wa Karambo, cyubakwa, ubuzima bwari bugoye cyane kuko imvura yagwaga bakabura uko bagera ku masoko, ku bigo nderabuzima ndetse no ku mashuri.
Mukunzi Claudine, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gishyingo, yavuze ko iki kiraro kije gukuraho imbogamizi zari zimaze igihe zibabangamiye. Yagize ati: “Twari tumaze igihe kinini twifuza iki kiraro. Iyo imvura yagwaga twaburaga uko twambuka, rimwe na rimwe tugasubira inyuma cyangwa tugasanga twakererewe. Ubu turishimye kuko tugiye kujya tugenda nta bwoba dufite bwo kugwa cyangwa gutwarwa n’amazi.”
Niyonkuru Jean Baptiste na we yavuze ko iki kiraro kizafasha cyane abahinzi kugeza umusaruro ku masoko. Yagize ati: “Duhinga imyaka itandukanye ariko kuyigeza ku isoko byari ikibazo gikomeye. Hari igihe twakoraga urugendo rurerure kugira ngo twirinde ahantu habi. Iki kiraro kigiye kudufasha kugera ku masoko vuba no kongera amafaranga twinjizaga dukuye mu musaruro wacu.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri, bavuga ko bagiye kujya biga batekanye kurushaho, nk’uko Uwimana Aline, umunyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye rya Karambo yavuze. Yagize ati: “Twajyaga ku ishuri dufite impungenge cyane cyane mu gihe cy’imvura. Hari n’igihe twakererwaga cyangwa tugasiba ishuri. Ubu tugiye kujya twambuka neza kandi tugere ku ishuri ku gihe.”
Abaturage bavuga kandi ko iki kiraro kizorohereza kugeza abarwayi kwa muganga, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’izindi serivisi z’ibanze abaturage bakenera buri munsi. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aime Francois yavuze ko kubaka iki kiraro byaturutse ku byifuzo by’abaturage ndetse no ku bushakashatsi bwagaragaje ko cyari gikenewe kugira ngo gikemure ikibazo cy’imigenderanire cyari kimaze igihe.
Yagize ati: “Iki kiraro ni kimwe mu bikorwa remezo byari bikenewe cyane muri aka gace. Kije ari igisubizo ku kibazo abaturage bamaze igihe bagaragaza kijyanye no kugera ku masoko, ku mashuri no ku mavuriro. Turizera ko kizagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’akarere.”
Yakomeje asaba abaturage gufata neza iki gikorwa remezo kugira ngo kizabafashe igihe kirekire. Yagize ati: “Turasaba abaturage gufata neza iki kiraro, bakirinda ibikorwa byose byagisenya cyangwa byagihungabanya. Iki ni igikorwa cyubakiwe abaturage, bityo ni inshingano za buri wese kugicunga no kugisigasira kugira ngo kizakomeze kubafasha ndetse n’abazabakomokaho.”
Abaturage bavuga ko nyuma y’itahwa ry’iki kiraro, bafite icyizere cy’uko ubuhahirane hagati y’abatuye impande zombi buziyongera, abana bakiga neza, abarwayi bakagerwaho byoroshye ndetse n’iterambere rikihuta muri aka gace ka Karambo.
Ikiraro cyo mu kirere cya Karambo gifite uburebure bwa metero 76, kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 605 017 370, abaturage bakavuga ko ari igisubizo kirambye ku kibazo cyari kimaze imyaka myinshi kibaremereye.

