Abagore bo mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke, bavuga ko kwibumbira mu makoperative y’ubuhinzi bw’ikawa byababereye umusingi w’iterambere, bibafasha kuva mu bukene, kwiyubakira umutungo no guteza imbere imiryango yabo.
Aba bagore bibumbiye mu makoperative n’amatsinda y’abahinzi b’ikawa bahinga iki gihingwa ku buso bungana na hegitari 4, bakavuga ko buri gihembwe cy’isarura buri wese ashobora kubona amafaranga agera ku bihumbi 500 Frw nyuma yo kugabana inyungu ikomoka ku musaruro w’ikawa.
Bavuga ko bamaze imyaka isaga 10 bakora ubuhinzi bw’ikawa mu buryo bwa kinyamwuga, aho amafaranga bakuramo yabafashije kuvugurura inzu zabo, kugura inka za kijyambere, kwishyurira abana amashuri kugeza muri kaminuza no kwiteza imbere mu buryo butandukanye.
Banemeza ko amakoperative atabafasha gusa kongera umusaruro, ahubwo yanabigishije umuco wo kuzigama no gukorera hamwe, ndetse aba n’ahantu hakemurirwa amakimbirane ashobora kuvuka mu miryango cyangwa hagati y’abaturage.
Nikuze Emerence wo mu itsinda ‘Dukorere Kawa Rukura’ avuga ko ubuhinzi bw’ikawa bwamuhesheje icyizere cy’ubuzima, kuko bwatumye we n’umuryango we bava mu mibereho itari myiza.
Yagize ati: “Mbere ubuzima ntibwari bworoshye, ariko kuva twishyize hamwe muri koperative, umusaruro wariyongereye. Ubu tubasha kwishyura mituweli, kugaburira neza abana no kubishyurira amashuri. Ikawa yaduteje imbere maze gukuramo imirima 2 ifite agaciro ka miliyoni 4, aha kandi byatumye mbasha kugira konti muri banki, aho nsigaye naka inguzanyo kandi nkayishyura neza.”
Mu bagore bamaze igihe kinini bahinga kawa harimo Nyirangirimfura Esperance, umaze imyaka isaga 20 ayihinga, akaba yarabikomoye ku babyeyi be. Avuga ko imyaka amaze muri uyu mwuga yamugejeje ku iterambere rishimishije, aho yubatse inzu igezweho, akagura amasambu n’amatungo, ku buryo umutungo we awubarira muri miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati: “Nahereye ku rugero rw’ababyeyi banjye bahingaga kawa, ariko kwibumbira muri koperative ni byo byatumye mbona impinduka zikomeye. Amafaranga yavuye mu musaruro wa kawa yatumye nubaka inzu nziza, ngura amasambu n’amatungo.”
Yongeraho ati: “Uyu munsi umutungo mfite ubarirwa muri miliyoni zisaga 25 z’amafaranga y’u Rwanda. Ikindi kidasanzwe ni uko ikawa yampaye amahirwe yo kujya mu mamurikagurisha mpuzamahanga, harimo no muri Amerika, ibintu ntari nigeze ntekereza ko byashoboka.”
Avuga ko ubuhinzi bw’ikawa bwamuhinduriye ubuzima, ndetse bugahindura n’imibereho y’umuryango we, ari na yo mpamvu ashishikariza urubyiruko n’abagore gukomeza kubwitabira.
Nyirandimubanzi Jacqueline, uyobora itsinda ‘Hinga Kawa’ rigizwe n’abagore 916 bo muri Koperative ‘Abakunda Kawa Rushashi’, avuga ko bahisemo guhinga ikawa kubera ko ari igihingwa gifite agaciro kandi gitanga amafaranga afasha abaturage kwikura mu bukene.
Yagize ati: “Twahisemo guhinga ikawa tugamije kwiteza imbere no kubona amafaranga adufasha guteza imbere imiryango yacu. Turashaka no kwereka abandi ko ikawa ishobora kuzamura imibereho y’umuturage iyo ihinzwe neza kandi ikitabwaho, ikindi ni uko kubera aya matsinda tugerageza gukemuriramo amakimbirane yo mu ngo.”
Avuga ko abagore ayoboye bamaze kugera ku bikorwa byinshi by’iterambere birimo kubaka inzu, kugura amatungo no kwishyurira abana amashuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, avuga ko ubuhinzi bw’ikawa bukomeje kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’akarere, cyane cyane binyuze mu makoperative ahuriza hamwe abahinzi.
Ashimira abagore bo mu Murenge wa Minazi uburyo bakomeje gukoresha amakoperative nk’igikoresho cyo kwiteza imbere no kuzamura imibereho y’imiryango yabo.
Yagize ati: “Ubufatanye bwabo bwatumye umusaruro w’ikawa urushaho kwiyongera, ubwiza bwawo bukazamuka, bityo abaturage bakabona amafaranga abafasha guteza imbere ingo zabo. Ndabasaba gukomeza kwita ku bwiza bw’ikawa, gukoresha neza amahirwe bahabwa n’amakoperative, kurushaho kwizigama no gushora imari mu bindi bikorwa bibateza imbere.”
Aba bagore bahamya ko amakoperative yababereye ishuri ribigisha gukorera hamwe, kuzigama no gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango no mu baturage, ibintu bavuga ko byagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’iterambere.
Bemeza ko ubuhinzi bw’ikawa bukomeje kubafasha kubona amafaranga abafasha kwihaza no guteganyiriza ejo hazaza, bityo bukaba ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’abagore n’imiryango yabo mu Karere ka Gakenke.

