U Rwanda na Kenya byashyize umukono ku masezerano akomeye agamije koroshya uburyo u Rwanda rutumiza ibikomoka kuri peteMoli, aho guhera ubu bizajya binyuzwa ku Cyambu cya Mombasa muri Kenya no ku muhora wa Ruguru unyuze muri Uganda.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 29 Kamena 2026 i Nairobi hagati ya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Antoine-Marie Kajangwe na Minisitiri ushinzwe Ingufu na Peteroli muri Kenya, Opiyo Wandayi. Ni amasezerano agamije gutuma u Rwanda rubona peteroli ihagije kandi ku buryo bwizewe.
Amasezerano agizwe n’inyandiko eshatu azafasha u Rwanda gukoresha umuyoboro wa peteroli wa Kenya ufite uburebure bwa kilometero 1 342, ibigega bibika peteroli ndetse n’icyambu cya Kisumu mu kugeza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.
Biteganyijwe ko ubwinshi bwa peteroli u Rwanda ruzajya rutumiza binyuze muri uyu muhanda bushobora kwiyongera bukava hagati ya metero kibe 42 000 na 50 000 ku mwaka, bukagera kuri metero kibe zirenga 500 000, bingana na litiro zirenga miliyoni 500. Icyiciro cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli kizagera ku Cyambu cya Mombasa hagati y’itariki ya 4 n’iya 6 Nzeri 2026.
Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwashingiraga cyane ku muhora wo Hagati unyuze muri Tanzania, aho ibicuruzwa birenga 70% byinjiraga mu gihugu binyuze ku Cyambu cya Dar es Salaam. Nubwo uwo muhora uzakomeza kugira uruhare runini mu gutwara ibindi bicuruzwa, ibikomoka kuri peteroli byo biteganyijwe ko bizagenda byinjira cyane binyuze muri Kenya.
Abashoramari bigenga bakora ubucuruzi bwa peteroli bazakomeza gukoresha inzira ya Tanzania, bivuze ko Dar es Salaam izakomeza kugira uruhare mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli nubwo butazaba bugifite ubukana nk’ubwari busanzwe.
Muri aya masezerano, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda (RNEC) ni cyo kizajya gihuza ibikorwa byo gutumiza peteroli. Amakuru agaragaza ko ibyiciro bya mbere bizaturuka muri sosiyete OQ Trading yo muri Oman ikora ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibikomoka kuri peteroli.
Aya masezerano ashobora no kugira impinduka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imijyi nka Goma na Bukavu isanzwe ibona ibikomoka kuri peteroli inyuze mu Rwanda. Impinduka mu nzira zo gutumiza peteroli zishobora kugira uruhare mu kunoza uburyo ibyo bicuruzwa bigera muri ako gace.
U Rwanda rukoreshwa hagati ya litiro miliyoni 700 na 900 za peteroli buri mwaka, bitewe n’ubwikorezi, ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi bwo mu Karere. Abayobozi b’impande zombi bavuga ko aya masezerano azafasha kongera umutekano mu rwego rw’ingufu, kugabanya imbogamizi mu gutwara peteroli no gufasha igihugu guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
Nubwo Tanzania izakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi bw’u Rwanda, aya masezerano agaragaza ko igihugu gikomeje kwagura inzira zacyo z’ubwikorezi no gushaka ubundi buryo bwizewe bwo kubona ibikomoka kuri peteroli, mu rwego rwo kurushaho gukomeza ubukungu n’umutekano w’ingufu.
NIYIRORA Theogene

