Muzabe abaturage beza, mufatanye nabo musanze kubaka Igihugu- Minisitiri Dr. Biruta
Imibereho

Muzabe abaturage beza, mufatanye nabo musanze kubaka Igihugu- Minisitiri Dr. Biruta

MICOMYIZA Fidele

June 30, 2026

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr. Vincent Biruta yasabye abakoreraga Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Kagame kuzaba abaturage beza no gufatanya nabo basanze kubaka Igihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kamena 2026, ubwo yayoboraga umuhango wo gusezerera mu cyubahiro abakozi 25 ba RCS baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Kagame ku wa 22 Gicurasi 2026.

Minisitiri Dr. Vincent Biruta yabashimye umusanzu utagereranywa batanze, abasaba no kuba abaturage beza mu buzima bagiyemo bagakomezanya ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Reka nshimire mwebwe mwese mwashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kubera imbaraga, ubwitange n’umurava mwagaragaje mu gihe cyose mwamaze mukorera uru rwego ndetse na mbere yo kuruzamo kuko hari abarugezemo bavuye mu zindi nzego zitandukanye.

Gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ntabwo bibakura mu muryango mugari wa RCS, muzakomeza kuba abagize uru rwego ndetse mukomeze gutanga umusanzu wanyu mu gihe bibaye ngombwa nkuko abakigiyemo mbere na bo baje kwifatanya na mwe muri iki gikorwa.

Mwebwe dusezeraho uyu munsi, ndabasaba gukorana neza nabo musanze, mukaba intangarugero mu bikorwa by’iterambere na gahunda zitandukanye za Leta mu midugudu mutuyemo, murasabwa kurangwa n’indangagaciro zihwanye n’izo mwahawe n’uru rwego mumaze imyaka mukorera.”

ACP (Rtd) Moses Ntawiheba wari ahagarariye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yashimangiye ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, badatandukanye na RCS burundu kuko ubunararibonye bafite aho buzakenerwa bazatanga uwo musanzu, anaboneraho gusaba abasigaye mu nshingano gukorana ubunyangamugayo, umurava no kubaha ababakuriye.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Murenzi Evariste, yashimye umusanzu ukomeye aba bakozi bagaragaje mu kazi mu myaka bamazemo. Yagize ati: “Reka mbashimire ikinyabupfura, ubunyamwuga n’ubwitange bakoranye imirimo yose bagiye bashingwa na RCS”.

Abasezerewe bahawe icyemezo cy’uko bakoreye RCS
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr. Vincent Biruta yasabye abasezerewe kuzaba abaturage beza no gufatanya nabo basanze kubaka Igihugu
Komiseri Mukuru wa RCS yashimiye abasezerewe ikinyabupfura, ubunyamwuga n’ubwitange bakoranye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA