Ubworozi bw’inzuki bwuzwi nk’ubuvumvu, mu Karere ka Ngororero ni umwuga wakunze guharirwa abagabo ndetse mu myaka myinshi wakorwaga mu buryo bwa gakondo ugatanga umusaruro ukoreshwa mu miryango ibyo gusagurira amasoko bikaba byari nk’inzozi.
Uko ubu bworozi bugenda bukorwa kijyambere ni ko n’amahirwe yagutse ku buryo n’abagore bo mu Karere ka Ngororero bavumbuye ibanga ry’ubukire ribubamo, aho ubuki bahakura butakiri ubwo gukoreshwa mu miryango gusa ahubwo basigaye basagurira n’amasoko.
Bamwe muri abo bagore bibumbiye muri Koperative Terimbere Muvumvu Sanza ikorera mu Murenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero, bavuga ko bahisemo kwitinyuka bakinjira muri uwo mwuga, none ubu wabahinduriye ubuzima kuko ubuki bahakura bubinjiriza amafaranga atubutse abafasha kwita ku miryango yabo no kwiteza imbere.
Aba bagore bavuga ko amafaranga bakura mu bucuruzi bw’ubuki abafasha kwishyurira abana amashuri, kwivuza, kugura amatungo ndetse no kubona igishoro cyo gukora indi mishinga. Bavuga ko ubu bafata inzuki nk’ ‘inka ikamwa’ idahwema kubinjiriza.
Uwizeyimana Vestine, umwe mu bavumvu bo muri iyi Koperative, avuga ko yakuriye mu muryango w’abavumvu aho yajyanaga na se igihe yajyaga guhakura ubuki. Uko yabonaga uburyo ubuki bwagiraga akamaro mu rugo ni ko yarushagaho gukunda uwo mwuga kugeza ubwo awukora nk’umubeshaho.
Ati: “Inzuki na zo ni nk’umubyeyi kuko zirakugaburira. Ubuki butuma tubona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugura imiti no gukora indi mishinga. Maze imyaka umunani ndi umuvumvu kandi nta gahunda mfite yo kubivamo kuko mbibangikanya n’indi mirimo kandi bikambyarira inyungu.”
Niragire Marie Chantal, na we umaze imyaka umunani akora ubuvumvu, avuga ko mbere yo kujya muri uyu mwuga kubona amafaranga byari ikibazo, ariko ubu ubuzima bwe bwarahindutse ku buryo yabashije kwishyurira umwana amashuri kugeza arangije ayisumbuye, ndetse anigurira ihene imaze kubyara kabiri.
Ati: “Uyu mwuga watumye ntongera kubura amafaranga igihe nyakeneye iyo dukeneye igishoro turagihabwa, muri koperative tugurisha ubuki tukabona amafaranga. Abana bacu babona ubuki bwo kurya kandi ubuzima bwacu bwarahindutse, inzuki ni yo nka yacu idukamirwa buri gihe.”
Aba bagore bahamya ko ubuvumvu butanga inyungu zirenze amafaranga gusa, kuko ubuki bufasha no guteza imbere ubuzima bwiza bw’imiryango yabo bitewe n’intungamubiri ziburimo.
Perezida wa Koperative ‘Terimbere Muvumvu Sanza’, Ngirinshuti Jean Baptiste avuga ko bishimira kuba abagore baratinyutse bakinjira muri uyu mwuga, ndetse bagaragaza ubushobozi afite mu gutanga umusaruro no gukora cyane.
Yagize ati: “Abantu benshi batinya ubuvumvu kubera gutinya inzuki, nyamara iyo umaze kubumenyera usanga ari umwuga mwiza cyane. Kuba abagore barawinjiyemo bakawutereramo imbere ni ikimenyetso cy’uko na bo bashoboye kandi bakwiye kubera urugero abandi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza, Mukunduhirwe Benjamine avuga ko ubuyobozi bukomeje gushishikariza abagore kwinjira mu mirimo ibyara inyungu, aho ashimangira ko nta mwuga ugenewe abagabo cyangwa abagore.
Ati: “Duhora twigisha abagore kwigirira icyizere no kwinjira mu mirimo ibateza imbere, ubuvumvu ni umwe muri iyo myuga kandi tumaze kubona ko ababukora bubafasha kuzamura imibereho yabo,turifuza ko n’abandi babigiraho bakitabira amahirwe ari muri uyu mwuga.”
Koperative ‘Terimbere Muvumvu Sanza’ ibarizwamo abanyamuryango 50 barimo abagore 24, ikaba ari imwe mu makoperative arindwi akorera mu Karere ka Ngororero abarizwamo abagore 192, abagabo 198 n’urubyiruko 18.
Ubuhamya bw’aba bagore bugaragaza ko ubuvumvu butakiri umwuga ushingiye ku muco wo kuwiharira kw’abagabo, ahubwo bwabaye inzira ifasha abagore kwihangira imirimo, kongera ubushobozi bw’imiryango no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’ingo zabo n’iry´Igihugu muri rusange.
