Perezida wa Paraguay, Santiago Peña yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Kamena 2026, ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu gihugu hose, nyuma y’uko ikipe y’igihugu ikoze amateka igakuramo u Budage mu mukino wa 1/16 w’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Iyi kipe yabigezeho mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo gutsinda penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota 120 yakinwe. Muri uyu mukino Paraguay yatsindiwe na Julio Enciso (42′) mu gihe u Budage bwishyuriwe na Kai Havertz (54′). Umunyezamu wa Paraguay, Orlando Gill, yakuyemo penaliti ebyiri indi bayitera hejuru.
Paraguay yakomeje muri 1/8 isezereye u Budage bwatwaye irushanwa inshuro enye, yaherukaga muri iri rushanwa mu 2010 ubwo yagarukiraga muri 1/4.
Iyi ntsinzi y’amateka kuri Paraguay yatumye Perezida w’iki gihugu, Santiago Peña atangaza ko kuri uyu wa Kabiri ari umunsi w’ikiruhuko.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Paraguay, Perezida Peña yavuze ko iyo ntsinzi irenze umukino w’umupira w’amaguru, ahubwo ari ikimenyetso cy’ubutwari, ukwizera n’ishema ry’Abanya-Paraguay, bityo ko abaturage bakwiye guhabwa umwanya wo kwizihiza icyo gikorwa cy’amateka.
Muri 1/8, Paraguay izahura n’itsinda hagati y’u Bufaransa na Suede mu mukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga.
