Abaturage bagera hafi kuri 200 bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro bahigiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu rwego rwo kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.
Babigarutseho ku wa 28 Kamena 2026, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bashyize indabo ku mva ndetse banunamira Abatutsi barenga 5,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Umutesi Angélique avuga ko amasomo ahakuye ari ukugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo aho yaturuka hose kuko ibyabaye mu 1994 ari ubwicanyi ndengakamere kandi bwakoranywe ubugome.
Agira ati: “Icyo nkuye hano i Ntarama, ni uko nsanze harabaye ubwicanyi ndengakamere kandi bwateguwe, tugendeye ku buhamya n’ibimenyetso twabonye.
Icyo nkuyemo ni uko ubu bwicanyi butazongera kubaho ukundi kandi nshimira n’igihugu kirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari uyoboye urugamba akabohora igihugu ndetse agatabara abicwaga.
Niyemeje rero ko ngiye kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose kandi ibyabaye ntibizongera.”
Patrick Niyogisubizo yabwiye Imvaho Nshya ko nk’urubyiruko ikintu cy’ingenzi yize, ari amateka mabi yabayeho bityo akiyemeza ko azaharanira ko atazongera kubaho.
Ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, Niyogisubizo avuga ko bazababwiza ukuri ku byabaye nyuma yo kwibonera ibihamya by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.
Akomeza avuga ko ibyo bizamufasha na bagenzi be kubigaragaza hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Nk’urubyiruko muri rusange, isomo ni ukumenya ko ibyabayeho, ibyagwiririye u Rwanda ni amateka, ni ayacu tugomba kuyakira nk’Abanyarwanda. Intego ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara ku mbuga nkoranyambaga kandi tukifashisha ibyo twigiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.”
Mukandutiye Josiane utuye mu Murenge wa Kicukiro, avuga ko amateka ya Jenoside yayabayemo kandi ikamugiraho ingaruka aho yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Huye.
Akomeza avuga ati: “Icyo nigiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama nuko ababyeyi bidakwiye ko bigisha abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bakwiye kurandura ingengabitekerezo mu bantu, bakigisha abana uko bagomba kwitwara, babigisha ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagatoza abana umuco w’urukundo.”
Kavutse Epiphanie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, yavuze ko abasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bari mu byiciro bitandukanye kandi ko ari byo bigira uruhare rukomeye mu kuganira n’abana.
Agira ati: “Icyo tubitezemo nuko aba bana bacu bazamuka, bya bindi byinshi baba babariza ku mashyiga, umubyeyi azajya abashishikariza ko ivangura atari ryiza nta n’icyiza ryasize, ababwiza ukuri ibibi byabayeho kugira ngo banabyirinde babizi.”
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama hari inzu y’amateka yashyizwemo ibimenyetso byo mu byiciro 3, birimo ibigaragaza imibanire myiza y’Abanyarwanda mbere y’ubukoroni, uko Jenoside yateguwe kugera ikozwe, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bugesera, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Ingabo za RPA – Inkotanyi n’urugendo rwo kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rwabaye urwa gatatu mu gihugu rwashyizwe mu Nzu Ndangamurage ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi n’Urwibutso rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe.










Amafoto: Fraterne Rugwizangoga