Yago Pon Dat wari wakoze impanuka yavuye mu bitaro
Ibyamamare

Yago Pon Dat wari wakoze impanuka yavuye mu bitaro

MUTETERAZINA SHIFAH

April 24, 2026

Umuhanzi Nyarwanda Yago Pon Dat, usigaye akorera umuziki we muri Uganda ari mu mashimwe y’uko yasezerewe nyuma y’impanuka y’imodoka ikomeye yakoze mu minsi ishize umuvandimwe we agasaba abakunzi b’uwo muhanzi kumusengera.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Yago mu ijoro ry’itariki 23 Mata2026, Yago yasangije abamukurikira ko ashima Imana kuko yasezerewe mu bitaro. Yanditse ati: “Kuva mu bitaro kugera mu rugo. Imana ni nziza cyane.”

Uwo muhanzi yakomeje agaragaza amashiwe afitiye Imana ku mutima abasangiza amashusho arimo kuririmba indirimbo ye yakunzwe yise Suwejo.

Nubwo hatatangajwe ibitaro yari arwariyemo, amakuru ahari avuga ko impanuka y’imodoka yari yabaye mu ijoro ry’itariki ya 16 Mata 2026 rishyira 17 Mata 2026, i Kampala muri Uganda aho byagaragaraga ko imodoka uwo muhanzi yari arimo yari yangiritse cyane ndetse abamuri hafi batewe ubwoba n’ibihe bigoye yari arimo gucamo.

Icyo gihe umuvandimwe we Nyemazi yasabye abakunda yago kumusengera icyo gihe yanditse ku mbuga nkoranyambaga za Yago Pond ati: “Mana iki si cyo gihe, kiza Yago. Bakunzi ba Yago mumusengere.”

Yago akoze impanuka nyuma y’uko yari amaze iminsi mike atangaje ko umuzingo we wa gatatu yise ‘Yago Life II’ warangiye ndetse aza no kuwushyira hanze tariki 25 Nyakanga 2025, ikaba ari iya kabiri nyuma ya “Suwejo” yo mu 2023. Ifite indirimbo 18 zirimo: Amashagaga, Ibyo birabera, Kwa Mama, Ocean (feat. Paccy Kizito), Elo, Nzaririmba Igitangaza.

Yago yageze mu bitaro nyuma y’uko yari yakoze impanuka tariki 16-17 Mata 2026

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA