Umuraperi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Drake, ategerejwe mu gitaramo kizabera i Kigali tariki 10 Gashyantare 2027, kikaba kiri mu bigize uruhererekane rw’ibitaramo yise “Drake Freeze the World Tour bizenguruka Imigabane itandukanye y’Isi”
Ni amakuru agaragara ku nteguza zabyo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku itariki 23 Mata 2026, aho yagaragaje ingengabihe y’uko ibyo bitaramo izagenda.
Drake yagaragaje ko azazenguruka imigabane itandukanye, ariko mu ntangiriro za 2027 akazahera ku Mugabane w’Afurika.
Bigaragara ko mu gutarama Drake azatangirira i Cape Town tariki 8 Mutarama 2027, akomereze i Johannesburg tariki 9 Mutarama 2027.
Nyuma azerekeza i Lagos muri Nigeria tariki 16 Mutarama 2027, mbere yo gukomereza i Cairo tariki 23 Mutarama 2027.
Urwo rugendo kandi ruzakomereza muri Morocco aho azataramira i Marrakech tariki 23 Mutarama 2027 ndetse na Casablanca tariki 26 Mutarama 2027.
Nyuma y’aho ni bwo azagera i Kigali ku wa 10 Gashyantare 2027, akomereze i Nairobi tariki 13 Gashyantare 2027, i Luanda tariki 15 Gashyantare 2027 ndetse na Abidjan tariki 17 Gashyantare 2027.
Azasoza ibitaramo bye muri Afurika anyuze i Dar es Salaam mbere yo gusoza i Gaborone tariki 24 Gashyantare 2027.
Drake ni umuhanzi watangiye kwamamara mu 2009 binyuze muri ‘mixtape ye yise “So Far Gone” yakunzwe irimo indirimbo nka “Best I Ever Had.”
Iyi mixtape ibyatumye abona amahirwe yo gusinyishwa na Lil Wayne mu nzu ya Young Money Entertainment.
Nyuma mu 2010, Drake yasohoye Album ye ya mbere “Thank Me Later” ihita ijya ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200, bimubera intandaro yo kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.
Ubusanzwe Drake, amazina ye bwite ni Aubrey Drake Graham, umwete yashyize mu buhanzi bwe bwatumye ashyirwa mu bahanzi bagize uruhare mu guhindura isura y’umuziki wa Hip-Hop na R&B ku Isi.

