Ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Augustin Giheke yakubise umwarimu witwa Mbarushimana Martin, wigisha mu ishuri ribanza.
Ibi byabaye mu saa munani z’amanywa aho iri shuri riherereye mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi. Amakuru ava kuri iri shuri avuga ko uyu mwarimu yari asanze uyu mwana yatinze maze amujyana kumuha igihano cyo gutwara inkwi maze uyu mwana aramucunga amukubita ingumi hejuru y’ijisho.
Umwe mu banyeshuri bamubonye yagize ati: “Twari tuvuye kurya ariko we yatinze maze amujyana guterura inkwi maze undi aramucunga amukubita ingumi hejuru y’ijisho maze ava amaraso menshi.”
Umuyobozi w’icyo kigo cy’amashuri, Muhayimpundu Marcelline yavuze ko mu by’ukuri hari ibihano bisanzwe bihabwa abanyeshuri bakosheje.
Yagize ati: “Hari ibihano bisanzwe kandi umwana yari yatorotse ikigo, maze bamuha igihano cyo gutwara inkwi kuko ni abanyeshuri basanzwe bazitunda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke Ngamije Ildephonse yemeje aya makuru avuga ko yayamenye ariko umunyeshuri yahise atoroka gusa ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abashinzwe umutekano barimo kumushakisha.
Yagize ati: “Byabaye ariko nta makuru menshi mbifiteho, ubuyobozi bw’ikigo ndetse na Daso bari gushakisha uwo mwana.”