Gisagara: Abana 3 000 bo mu miryango yorojwe inka bavuye mu mirire mibi
Imibereho

Gisagara: Abana 3 000 bo mu miryango yorojwe inka bavuye mu mirire mibi

BYUKUSENGE Annonciatte

June 17, 2026

Mu gihe cy’imyaka 5, abana bagera ku 3 000 bo mu miryango itishoboye yorojwe inka, bamaze kuva mu mirire mibi mu Karere ka Gisagara, hakaba hari icyizere cy’uko imirire mibi n’igwingira bizarandurwa burundu.

Abaturage bo mu Mirenge itandukanye yako Karere bagaragaza ko kubona amata ari byo byafashije abana babo kuva mu mirire mibi.

Nyiraminani Josephine, utuye mu Murenge wa Gikonko avuga ko yahoze afite abana bari mu mirire mibi, ariko kuva yorojwe inka ikabyara mu 2023, ubu bwaki itakirangwa mu rugo iwe.

Ati: “Imirire mibi ni indwara mbi kuko njyewe narayirwaje, abana babiri barwaye bwaki kubera kutabona ibyo kubagaburira bifite intungamubiri. Maze korozwa inka abana bagatangira kunywa amata, mu myaka ibiri bamaze bayanywa bwaki yarakize.”

Akomeza avuga ko amata ari ingenzi mu kurwanya imirire mibi kuko umwana w’imyaka 10 yari afite ibilo 13.

Ati: “Amata ni ingenzi kuko nari mfite umwana ufite ibilo bidahuye n’ikigero arimo, ariko ubu ibiro byariyongereye ageze kuri 26. Urumva ko imibereho yahindutse. Iyo aza kuba atagiye ku ishuri mwari kubona uko asigaye angana.”

Niyonambaje Delphine, atuye mu Murenge wa Musha. Avuga ko hakigaragara abana bafite imirire mibi, ariko ubuyobozi bubafashije na bo bayivamo kuko aborojwe inka bose nta mirire mibi abana babo bagifite.

Ati: “Kubera ko inaha imiryango ikennye ariyo usanga inafite abana bari mu mirire mibi hari n’abarwaye bwaki, bafashijwe na bo bakorozwa inka abana babo bagira imibereho myiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul yabwiye Imvaho Nshya ko bakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye no gukurikirana aborojwe inka muri gahunda y’Inka ku Muryango kugira ngo boroze n’abandi.

Ati: “Abana bamaze kuva mu mirire mibi barenga 3 000 ku bwoko butandukanye bw’iyo mirire mibi. Iyi mibare ni iyo kuva twatangira koroza abaturage muri gahunda y’inka ku muryango.”

Akomeza avuga ko imirire mibi ihutiyeho (Acute malnutrition) yagabanyutse ku kigero gishimishije kuko abana bafite ibilo bike ugereranyije n’imyaka yabo bavuye kuri 12,6% bagera ku 8,6% (MCH Week 2025), naho abana bananutse cyane (Wasting) bavuye kuri 7,2% bagera kuri 5,4%.

Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) Guverinoma yihaye intego ko kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bizagabanyuka bikagera ku kigero cya 15% mu 2029, bivuye ku kigero cya 27% byariho mu 2025.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA