Igitaramo cya “Summer Country Tour “ gihuriramo abahanzi bakomeye barimo The Ben na Bruce Melodie cyari gitegerejwe n’abatari bake mu Karere ka Bugesera nyuma yo kunyura mu Karere ka Musanze ndetse na Nyagatare, cyashyize kiraba ndetse gikora no ku mitima yabakunzi b’ukuziki Nyarwanda bari biganjemo urubyiruko.
Dore uko iki gitaramo cyagenze.
Mu gihe abahanzi bakuru bari bategerejwe ku rubyiniro, abafite impano bakizamuka cyane cyane abo mu Karere ka Bugesera bahawe umwanya maze barigaragaza ibituma abantu barushaho kwiyumvamo ibi bitaramo kuko bitanga amahirwe ku bahanzi bakiri bato.
Mc Bertrand ni we watangiye asusurutsa abitabiriye, ndetse anatanga umwanya ku bahanzi barimo Magna Romeo uri kuzamuka neza mu muziki Nyarwanda.
Nyuma yaho yaje gufatirwa mu ngata na MC Brian na we utahatinze maze ku isaha ya 19:50 Mc Lucky Nzeyimana aba ageze ku rubyiniro, abitabiriye batangira kugira icyizere ko abahanzi bashobora kuba bageze hafi.
Uvanga w’imiziki Dj Wevy yakomeje gususurutsa abitabiriye icyo gitaramo mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Haje Gushya ya Kenny Sol, n’izindi.
Bigeze 20:15 itsinda ry’abacuranzi rya “The Target” bari bageze ku rubyiniro ritangira rigaragariza abitabiriye igitaramo impano zabo.
Nyuma y’igihe gito bahamaze bahise batanga umwanya maze uvanga imiziki si ukuyivanga karahava.
Ku isaha ya 20:59 ni bwo Umushyushya rugamba MC Lucky yari agarutse ku rubyiniro agarukana na The Target Band ari na yo yacurangiye abahanzi bataramye uyu munsi.
Kitoko Bibarwa
Saa 21:02 nibwo Kitoko yakiriwe ku rubyiniro maze asusurutsa Abanyabugesera n’abandi bari bitabiriye icyo gitaramo mu ndirimbo “Rurabo”
21:06 yahise agarukana iyitwa “Agakecuru” imaze imyaka itari mike ariko ntibyayibuza guhagurutsa abitabiriye maze batangira kumva koko ko Kitoko yahageze.
21:10 yaserutse mu ndirimbo Urukundo ntirukonje
21:12 Kitoko yaje mu ndirimbo Akabuto maze abitabiriye iki gitaramo bamufasha kuyiririmba
Ubwo yageraga kuri “Sibyo” yakoranye na Meddy byabaye ibindi bindi.
Kitoko yavuze ko umwanya ari muto maze aririmba “ Thank You Kagame” indirimbo yatuye Umukuru w’Igihugu amushimira imiyoborere myiza ndetse n’ibyo amaze kugeza ku Banyarwanda maze abafana na bo bamufasha kuyiririmba.
21:23 umushyushyarugamba Lucky yasanze Kitoko ku rubyiniro maze avuga uko amwubaha maze 21:25 igihe cye kiba kirarangiye.
The Ben na we yeserutse
21:37 ni bwo The Ben yari ageze ku rubyiniro agaragiwe na Mc Tinno, yinjiriye mu ndirimbo “Sibeza” yatunguranye cyane ndetse kuri iyi nshuro The Ben yinjiye abyina bitandukanye n’uko yitwaye i Musanze ndetse na Nyagatare.
21:51 yazamutse muri “Ndi uw’i Kigali” yakoranye na Meddy ndetse na K8 Kavuyo maze ab’i Bugesera bakomeza ku mushyigikira baririmbana na we ndetse hari n’aho yaririmbaga ati” Ndi uw’i Nyamata”,bikarushaho kubanezeza.
Yakomeje aririmba; izirimo I’m in Love, Lose Control, Indabo zanjye maze yibutsa abakunzi ba Bruce Melody ko igihe cyabo kitari cyagera ngo bajye impaka na we.
22:07 The Ben yakomereje kuri Ntacyadutanya yakoranye na Priscilla maze areka abakunzi be barabanza barayirimba.
22:09 The Ben yongereye imbaraga ku rubyiniro mu ndirimbo “Plenty” yazamuye amarangamutima y’abakunzi be, yahise akurikizaho Sikosa yakoranye na Element Eleeh na Kevin Kade, Why, Ndaje, yasoreje kuri “Thank You” yakoranye na Tom Close, abafana barasimbuka karahava.
22:23 Mc Lucky yasanze The Ben ku rubyiniro maze asana abakunzi be kumwereka urukundo bazamura amaboko
Bruce Melody ni we wari utahiwe
22:35 Bruce Melody yari ageze ku rubyiniro aho yinjiriye mu ndirimbo “Ndumiwe” imaze imyaka itari mike, abafana be bari bamaze amasaha atari make bamutegereje bitereye hejuru baririmbana na we.
Yakomereje ku zindi ndirimbo zirimo Funga Macho, Ikinya, Akinyuma, Saa Moya na Ndakwanga.
Yakomereje kuri Fou De Toi yakoranye na Element Eleeh, ndetse na Ross Kana, abakunzi be birengagiza ibyo kuba bananiwe ndetse n’icyagaragaraga ni uko amasaha ntacyo yari akibabwiye, yakomereje ku yutwa “Igitangaza” bakomeza kwizihirwa babyina ndetse banaririmbana na we.
Bigeze ku isaha ya 23:05 Bruce Melody yaririmbye Munyakazi indirimbo isobanura neza uko ari umukozi cyane byatumye anitwa Munyakazi indirimbo yashimishije cyane abakunzi be ku buryo bugaragara.
Bruce yakomereke kuri “Bado” abafana bakomeza kuririmbana na we karahava. Ari na ko acishamo akababwira urwo abakunda, hari naho yageraga akababwira ati “Nyamata”, bakamusubiza bati”Ubahwa”
Pom Pom yayigezeho bihindura isura kuko abafana batangiye kuvuza akamo atari yatangira no kuririmba ahubwo bacyumva The Target, akimara gucuranga inanga yayo.
Nyuma ya Henzapu yasorejeho, saa 23:22 MC Lucky yamusanze ku rubyiniro abwira abakunzi be kuzamura amatoroshi ya Telephone zabo nk’uburyo bugezweho bwo kwereka umuhanzi urukundo.
Iki gitaramo cyari gitegerejwemo na Bwiza watangaje ko yakoze Impanuka mu gihe yazaga aho cyaberaga.
Ni uko igitaramo cya Summer Country Tour cyaberaga mu Karere ka Bugesera cyashyizweho akadomo, aho ibi bitaramo byanyuze mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena, Nyagatare 20 Kamena, ku wa 27 Kamane i Bugesera,bikaba bigiye gukomereza i Rubavu ku wa 4 Nyakanga ari na bwo bizasozwa.








