Bwiza yakoze impanuka asubika kuririmbira i Bugesera
Amakuru

Bwiza yakoze impanuka asubika kuririmbira i Bugesera

MICOMYIZA Fidele

June 27, 2026

Umuhanzikazi Bwiza, wari utegerejwe kuririmba mu gitaramo Summer Country Tour kiri kubera mu Karere ka Bugesera yamaze gutangaza ko atakiririmbye kubera impanuka yakoze ubwo yerekezaga kuri Sitade iki gitaramo kiri kuberaho.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram Bwiza yavuze ko yakoze impanuka ubwo yajyaga mu gitaramo ndetse yisegura ku bakunzi be bari bamutegereje.

Yagize ati: “Ku bakunzi banjye b’ibitangaza, mbiseguyeho nkomeje ku kuba ntari bushobore kubataramira nkuko byari biteguye, bitunguranye nakoze impanuka ubwo nari mu nzira nerekeza aho igitaramo kiri bubere, bituma ntari bubashe kubataramira.

Ndabizi benshi muri mwe mwari muntegereje ndetse biremereye umutima wanjye kuba ntari bubashe kubana namwe,urukundo rwanyu no kunshyigikira, no kunyumva bisobanuye byinshi amagambo atabasha gusobanura.

Ndabasezeranya ko nzabibishyura vuba, mbere y’ibyo rero mugire amahoro,kandi nizeye kongera kubabona mwese vuba”.

Bwiza yari ategerejwe kuza ku rubyiniro hamwe na The Ben, Bruce Melody, ndetse na Kitoko nkuko bagendanye i Musanze na Nyagatare ndetse mbere y’uko baza i Bugesera yari yatangaje ko bagomba kumwitega kuko aje mu Karere k’iwabo kandi ko bigoye gutsindira Umwamikazi mu Bwami bwe.

Ibitaramo bya Summer Country Tour birakomereza mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga ari naho bizasorezwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA