Ruhango: Polisi yasabye abakora mu mabagiro kwirinda ubujura bw’amatungo
umutekano

Ruhango: Polisi yasabye abakora mu mabagiro kwirinda ubujura bw’amatungo

HABIMANA Eric

June 27, 2026

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora mu mabagiro n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda ubujura bw’amatungo hibandwa cyane ku kugenzura ibyangombwa byayo mbere yo kuyabaga no gutanga amakuru mu gihe hagaragaye itungo ricyekwaho kwibwa.

Abaturage n´abafite amabagiro Mukarere ka Ruhango baributswa  ko ubujura bw’amatungo bugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’aborozi ndetse no ku bukungu bw’imiryango, bityo ko gukaza igenzura no kubahiriza amategeko ari imwe mu nzira zafasha kubukumira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko hari igihe amatungo yibwe ashobora kujyanwa kubagirwa mu mabagiro, ashimangira ko abakorayo bafite uruhare rukomeye mu kuburizamo ayo mayeri binyuze mu kugenzura ibyangombwa no gukorana bya hafi n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati: “Byagaragaye ko mu mabagiro ari hamwe mu hashobora kugana amatungo yibwe. Abakorera mu mabagiro turabibutsa uruhare rwabo mu gukumira no guhagarika ubujura bw’amatungo bagenzura ibyangombwa no gukorana n’inzego zitandukanye mu guhangana n’icyo kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine yavuze ko amabagiro ashobora kwakira amatungo yibwe igihe igenzura ritakozwe neza, asaba abayakoramo kurushaho kwitwararika no kubahiriza ibisabwa n’amategeko.

Ati: “Ku mabagiro hari igihe hashobora kwakirwa amatungo yibwe, ni ngombwa ko abakoramo basuzuma neza ibyangombwa by’amatungo bagiye kubaga mbere yo kuyabaga kuko kutabyubahiriza bishobora kubakururira ibihano biteganywa n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije na Polisi n’izindi nzego buzakomeza ibikorwa byo gukangurira abaturage n’abakora mu mabagiro kubahiriza amategeko hagamijwe kurinda umutungo w’abaturage no guca intege abishora mu bujura.

Umuyobozi w’ibagiro ry’Akarere ka Ruhango, Mbaga Daniel, yavuze ko mbere hari abantu bazanaga amatungo badafite ibyangombwa cyangwa bafite ibitujuje ibisabwa, ibintu byashyiraga mu kaga abakora mu ibagiro.

Yagize ati: “Hari abaza bashaka kubaga amatungo badafite ibyangombwa cyangwa bafite ibitujuje ibisabwa, twe nk’abakora mu ibagiro rero ni yo mpamvu twiyemeje gukaza igenzura no gutanga amakuru igihe tubonye ibintu bidakurikije amategeko.”

Abakora mu mabagiro bavuga ko nyuma yaho bibubukijwe inshingano bafite mu kurinda ko amatungo yibwe yinjira mu mabagiro, ndetse ngo bakaba bagiye kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano mu gutanga amakuru yihuse igihe hari ibikekwa.

Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturage ko kurwanya ubujura bw’amatungo ari inshingano za buri wese, ibasaba gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe, kuko ari bwo buryo bwizewe bwo kurinda umutungo w’abaturage no gukumira ibyaha bitaraba.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA