Abatuye Akarere ka Bugesera by’umwihariko abakunzi b’umuziki Nyarwanda bishimiye cyane ibitaramo bya “Summer Country Tour “ byahuriyemo abahanzi The Ben na Bruce Melodie byabereye muri aka Karere nyuma yo kunyura muri Musanze ndetse na Nyagatare.
Yandereye Gratias ni umusore wihebeye Bruce Melody cyane, avuga ko kuri we kuba agiye gutaramira muri aka Karere byamurenze bityo ko iyi mpera y’icyumweru azahora ayibuka. Ati: ”Njye nkunda Bruce Melody, kuba agiye kuza kuturirimbira ndumva ntari nanabyakira, ubu ndi kwibaza ese koko araza!”
Kamikazi Anitha we ngo yumvise ko abo bahanzi bakomeye bazaza mu Karere ka Bugesera ntiyabyizera, ati: “Nanze kubyemera, mbaza inshuti zanjye niba koko ari ukuri, bambwiye ko ari byo maze dupanga kuzaza, twaje rero tuje gushyigikira Bwiza, ni we wacu, turaturanye, ni umuhanzikazi mwiza kandi turamwemera.”
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto na bo ngo ibi babibona nk’amahirwe yo gukorera amafaranga menshi cyane ko muri iyi minsi byakomeye. Nsabimana Venuste yagize ati: “Umukire [nyirimoto atwara] namuhaga ibihumbi 4 000 ngasigarana nka 3 000 ku munsi, ariko ubu mfite icyizere ko bihinduka kuko abagenzi babaye benshi baje muri iki gitaramo.”
Hakundimana Innocent na we ibi bitaramo abibona nk’amahirwe kubera ko ababyitabira amaherezo baba bari butege, ati: “Umuntu wese utwara abagenzi aranezerewe, icyo nakubwira ni uko twishimye, abagenzi babonetse, amafaranga turayakuramo nabibonye.”
Kugera ubu aba bahanzi ntibari bagera ku rubyiniro ariko ababyitabiriye bari gususurutswa n’abanyempano baturuka muri aka Karere ibituma byishimirwa cyane kubwo gutanga urubuga ku bakizamuka.
Ibitaramo bya “Summer Country Tour “ byatangiye ku wa 13 Kamena bizarangira ku wa 4 Nyakanga 2026 binyuze mu Turere twa Musanze, Nyagatare ndetse na Bugesera byabereyemo uyu munsi, bikazasoreza mu Karere ka Rubavu, bikaba bihuriramo abahanzi bakomeye barimo Bruce Melody, The Ben, Bwiza ndetse na Kitoko.


