Umuryango “GiveDirectly” utanga amafaranga afatika (cash) ku miryango itishoboye, wijeje gukomeza kugira uruhare rukomeye mu kurushaho kunoza imibereho y’abaturage b’u Rwanda no kubahangira amahirwe y’imirimo itandukanye ibaganisha ku kwikura mu bukene no guharanira iterambere rirambye.
Byashimangiwe ku wa Kane tariki 4 Kamena 2026, ubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Christine Nkulikiyinka yakiriraga Madamu Ngabire Gloria, Umuyobozi w’Umuryango “GiveDirectly” mu Rwanda, bakaganira ku musaruro wa “GiveDirectly” mu guhanga imirimo no kurushaho kunoza imibereho y’abaturage.
Baganiriye kandi ku buryo imikorere ya “GiveDirectly” ihuye na Gahunda y’Igihugu y’Imyaka itanu yo Kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2). Minisiteri y’Abakozi ba Leta kandi yavuze ko ibiganiro by’abo bayobozi bombi byatanze umusaruro, aho impande zombi zagarutse ku bufatanye bugamije kurema ubufatanye no kwagura amahirwe y’akazi ku Banyarwanda.
“GiveDirectly” ni Umuryango ukorera mu bihugu 15 aho ufasha abaturage batishoboye ubaha ubushobozi bw’amafaranga abafasha kwiteza imbere, umaze gutanga miliyari zisaga 140 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihugu, abaturage bakaba bayakira kuri Mobile Money.
Uyu munsi “GiveDirectly” ivuga ko imaze kugera ku ngo zisaga 250 000 bo mu Turere 22 tw’Igihugu, ikaba imaze gushyira mu bikorwa imishinga itandatu igamije gufasha abaturage kwikura mu bukene. Uyu muryango ushimirwa ko ugenera inama abahabwa amafaranga z’uburyo bashobora kuyakoresha ndetse ukanakurikirana uko yagiye atanga umusaruro ku miryango yafashijwe kwikura mu bukene. Uwahawe amafaranga nta kindi asabwa uretse kumva inama zabo akazishyira mu bikorwa.
Umuyobozi wa “GiveDirectly” Rory Stewart, agira ati: “Duha amafaranga afatika abantu baba mu bukene. “GiveDirectly” ni umuryango ufasha abaterankunga nkawe n’undi wese guhereza amafaranga ingo zikennye kurusha izindi ku Isi nta wundi muntu anyuzeho. Twizera ko abantu baba mu bukene bakwiye guhabwa agaciro ko kwihitiramo uko bakoresha amafaranga mu kunoza imibereho yabo.”
Kuva mu mwaka wa 2009 uyu muryango utangiye, abagiraneza bamaze gutanga miliyoni 800 z’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda asaga tiriyali) yahise agera mu ntoki z’abatishoboye bayakeneye basaga miliyoni ebyiri.
Kuri ubu uyu muryango, ufite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ukorera mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Kenya, Liberia, Malawi, Mozambique, Morocco, Nigeria, u Rwanda, Uganda, USA na Yemen.
Wizeza abagiraneza ko abakene bahawe amafaranga batayajyana mu nzoga n’ibindi biyobyabwenge nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ubushakashatsi bwakozwe ku bayahawe bwerekanye ikinyuranyo kuko bishimiye guhanga udushya tubakura muri bwa bukene butuma bamwe biyahuza ibiyobyabwenge.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini w’abahabwa amafaranga bayifashisha mu kwivuza, kugura amatungo nk’inka, ihene, inkoko, abandi bakishyura amashuri y’abana, bakabona amazi meza, kwigurira ibikoresho bibaha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kwigurira amabati, kuhira imyaka yabo, kugura za moto zikora mu muhanda zikabinjiriza, gutangiza ubucuruzi buciriritse bubabyarira inyungu n’ibindi.
Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, Umuryango “GiveDirectly” usanga kubona amafaranga mu buryo bufatika bituma abantu bakoresha ubwonko bwabo bashaka uko bakwigobotora ikibazo kiruta ibindi bafite, aho baba banatekereza gusezerera ubukene no gutegera abandi amaboko.


