Gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bibe intego ya buri wese
Amakuru

Gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bibe intego ya buri wese

NYIRANEZA JUDITH

June 5, 2026

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije by’umwihariko abaturarwanda basabwe gushishikarira kugira uruhare mu gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, cyane ko ibikorwa bya muntu biri mu bituma habaho iyo mihindagurikire.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Dufatanye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera yavuze ko ibiza byabaye mu myaka itatu ishize byahitanye abantu 131, akaba ari ikimenyetso kigaragaza yuko imihindagirikire y’ibihe ari ikibazo gikwiye guhagurukirwa.

Yagize ati: “Mu 2023, gusa, imyuzure n’inkangu byadutwaye abantu 131 ndetse bitera igihombo kirenga miliyari 609 z’amafaranga y’u Rwanda ni ukuvuga hafi miliyoni 415 z’amadolari ya Amerika. Ibi rero biratwereka ko buri muturarwanda wese agomba kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubera ko ibikorwa bya muntu ari byo bituma imihindagurikire y’ibihe ikomeza kwiyongera bikabije.”

Si igikorwa cyaharirwa urwego cyangwa inzego zikora ku bidukikije gusa, kuko ari ikibazo cyabonerwa igisubizo no kuba inzego zose zikora mu buryo bwuzuzanya, buri wese akabigira inshingano ye, hakabaho guhuza kandi hakongerwa imbaraga mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Turasaba inzego zose, zaba iza Leta n’iz’abikorera, imiryango itari iya Leta, abacuruzi n’Abanyarwanda muri rusange guhuza imbaraga mu guhangana n’ibi bibazo byugarije Isi muri iki gihe. Turahamagarira Abanyarwanda kurushaho kubungabunga ibidukikije aho dukorera naho dutuye.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), ku birebana n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, ryatanze ubutumwa bugira buti: “Uyu munsi utwibutsa kuzirikana ko tugomba gukomeza kuzamura ijwi ku bimenyetso cyangwa imiburo byihutirwa Isi itugaragariza.”

Iryo shami rishishikariza ibihugu, sosiyete sivile, n’abikorera kongera imbaraga mu kurengera no gucunga ibidukikije mu buryo burambye.

Naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) ryo ryatanze ubutumwa bugaragaza ko kubungabunga ibidukikije bifitanye isano cyane n’ubuhinzi.

Ryatangaje ubutumwa bugira buti: “Twifatanyije n’abaturage n’abafatanyabikorwa mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe, kurinda umubumbe wacu no guhindura uburyo ubuhinzi bukorwamo kugira ngo bushobore guhangana n’ibihe mu bihe biri imbere.

Ibyo bisaba ingamba zikomeye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kongera inkunga mu bijyanye n’imihindagurikire no guhuza imbaraga mu kubaka ahazaza harambye.”

Mu butumwa bwe ku munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wa 2026, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yashimangiye ko hagaragara ibimenyetso by’umuburo mu mihindagurikire y’ibihe cyane. Ati: “Imyaka 11 ishize, ni yo yashyushye cyane kurusha indi yose, kandi ingaruka zigaragarira mu kwiyongera k’ubushyuhe, umwuka wanduye, ubutaka bwangiritse, urusobe rw’ibinyabuzima rusenyuka, ndetse n’ikendera rya bimwe mu binyabuzima bibangamira ubuzima, ibikorwa remezo no kutihaza mu biribwa n’ibindi.

Yongeyeho ati: “Isi iri mu nzira yo kurenga by’agateganyo igipimo cya dogere selisiyusi 1,5 (1.5°C), aho buri gice cya dogere cyongera ibyago, cyane cyane ku baturage batishoboye. Ibyo bigaragaza ko hakenewe byihutirwa kugabanya uku kwiyongera kw’ibyuka bihumanya ikirere.

António Guterres yasobanuye ko ibyo bisaba ingamba zihamye kandi zihuse, harimo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, gushyira imbere ibisubizo by’ingufu zisukuye, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, gushyigikira abaturage mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubahiriza amasezerano yo gutera inkunga imihindagurikire y’ibihe ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Yavuze ko iki ari igihe cy’ingenzi cyo gufatira hamwe ingamba zo kurinda ibidukikije no kurinda ejo hazaza harambye.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ugamije kwibutsa ibigomba gukorwa ku byemezo byo kurinda ibidukikije, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no kurinda ahazaza hakurikizwa amategeko agenga ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera (hagati) yibukije ko buri wese afite inshingano yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Imihindagurikire y’ibihe ni igikorwa kireba buri wese, guhangana nayo bisaba ubufatanye (Foto internet)

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA