Hamuritswe ubushakashatsi bugaragaza urwego rw’imyigire mu Rwanda 
Inkuru Zamamaza

Hamuritswe ubushakashatsi bugaragaza urwego rw’imyigire mu Rwanda 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 15, 2026

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, hamuritswe ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) muri Gicurasi 2025, hagamijwe gupima urwego rw’imyigire n’imyigishirize mu Rwanda (LARS). 

Ubu bushashatsi bukorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, bwakorewe ku banyeshuri 22 950 bo mu mashuri 592 mu Turere twose tw’Igihugu biga mu mashuri yo mu mwaka wa wa gatatu n’uwa gatandatu ubanza ndetse n’abo mu wa gatatu w’ayisumbuye, aho bwapimye amasomo y’ingenzi arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare ndetse na Siyansi.

NESA igaragaza ko mu isomo ry’Imibare, abanyeshuri 63% bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ari bo bagejeje ku bipimo bisabwa ugereranyije na 68,7% mu mwaka wa gatandatu na 57,5% mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye. 

Ni mu gihe abanyeshuri 15% gusa ari bo babasha gukora ibibazo birimo kubara, gukuba, kugabanya na ho 4% biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ari bo babasha kumva ibyo basoma mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu rurimi rw’Ikinyarwanda ubwo bushakashatsi bugaragaza mu banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, abashoboye gusoma amagambo 35 mu gihe cy’umunota umwe bangana na 49%, mu bijyanye no gusoma interuro ni  71%, mu gihe ababashije gusubiza ibibazo bijyanye n’umwandiko basomye ari 44%.

Mu rurimi rw’Icyongereza iri suzuma rigizwe n’ibice bitatu aho hasuzumwe ubumenyi bw’umunyeshuri mu bice bitatu birimo uko asoma amagambo, uko asoma ari mu nteruro ndetse n’uko umwana abasha kumva kumva ibyo yasomye muri ya nteruro.

NESA igaragaza ko ibyavuye mu bushakashatsi bishimangira ko  76% bose bibagora gusubiza ibibazo by’ibyo basomye, 63% ni bo babashije gusoma amagambo, mu gihe 46.6% ari bo bagejeje ku bipimo bishingirwaho mu gusoma ijambo ku rindi (ni ukuvuga amagambo 35 mu munota).

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard agira ati: “Kumva ibyo basomye abana 76% bose birabagora kugira ngo basubize ibibazo by’ibyo basomye.”  

Dr. Bahati akomeza avuga ko abana bagorwa no  kuvana amakuru mu byo basomye nubwo baba babashije kubisoma ariko ugasanga nko kwerekana amagambo n’ibindi bintu byoroshye bitabasaba gutekereza cyane byo babishobora.

Agaragaza ko mu biga mu wa Gatatu n’uwa Gatandatu w’abanza mu buryo bwa rusange mu rurimi rw’Icyongereza abangana 25.8% gusa ari bo babasha gusubiza ibibazo biba byagaragaye mu byo basomye ndetse atari mu Cyongereza gusa ahubwo no mu Kinyarwanda icyo kibazo gihari.

Agira ati: “Ibintu byoroshye bitabasaba gutekereza cyane barabishobora ariko wabasaba gusubiza ibibazo runaka bikabagora kandi si mu Kinyarwanda gusa no mu Cyongereza ni uko. Kwerekana ibintu biri mu nteruro birabagora ku buryo 25.8% ari bo babishobora, gusoma baragerageza ariko kumva ibyo basomye ni ikibazo.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph ahamya ko ikibazo cy’abanyeshuri badasobanukirwa inyandiko basomye, kimwe n’ibindi byuho byagaragajwe n’ubushakashatsi bikwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya. 

Avuga ko hari icyuho mu barimu no mu banyeshuri mu rurimi rw’Icyongereza ariko hari porogaramu zihari nk’amahugurwa ku barezi no gutoza abanyeshuri kuvuga no kumenya urwo rurimi byose  bigamije kuziba icyo cyuho.

Yagize ati: “Abanyeshuri n’abarimu haracyari ikibazo mu Cyongereza; tumaze kukivugaho kenshi ariko ubu hari porogaramu yo guhugura abarimu kandi irakora ikaba izamara imyaka  ibiri ndetse abarimu bose barayikurikira. Hari n’indi iri gukorwa ifasha abanyeshuri uburyo bwo kuganira kandi turizera ko bizatanga umusaruro.”

Minisitiri Nsengimana agaragaza ko hazakomeza gushyirwamo imbaraga mu ndimi  n’andi masomo hagamije kuzamura ireme ry’uburezi biganisha mu Cyerekezo 2050.

Avuga ko amakuru y’ingenzi ava mu bushashatsi azakomeza gufasha gushyiraho ingamba kandi ibyo bigaragaza ubushake buhari mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

U Rwanda rugamije kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Cyerekezo 2050, hakaba hari ingamba zo kunoza ireme ry’uburezi, hahangwa udushya n’amahirwe angana kuri bose.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph
Minisitiri Nsengimana Joseph yashimangiye ko ibyuho byagaragaye bigiye gushakirwa ibisubizo
Umuyobozi Mukuru Wungurije wa NESA, Umutoni Soconde Carlène

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA