Polisi yo muri Zanzibar muri Tanzania yatangaje ko ibyavuye mu iperereza rimaze igihe kirenga ukwezi rikorwa ku cyateye urupfu rw’umunyamiderikazi wo muri Amerika Ashlee Jenae, ivuga ko ibimenyetso byagaragaje ko yiyahuye biturutse ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe yari amaranye igihe.
Inkuru y’urupfu rwa Ashlee Jenae yamenyekanye tariki ya 9 Mata 2026, ivugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, dore ko yari kumwe n’umukunzi we Joseph McCann ubwo bari bagiye kuruhukira i Zanzibar muri Tanzania abenshi bakarema ibihuha ko baba barashyamiranye bikamutera kwiyahura.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Zanzibar ku mugoroba w’itariki 4 Kamena 2026, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Zuberi Chembera yahamije ko iperereza ryagaragaje ko Robinson yiyahuye kandi ko nta muntu wagize uruhare mu rupfu rwe.
Yagize ati: “Twifashishije ubuhamya bwatanzwe, isesengura ryakozwe kuri telefone n’ibindi bikoresho by’itumanaho bya nyakwigendera ndetse n’iby’umukunzi we biteguraga kurushinga, twasanze yari amaze igihe afite ibibazo by’ihungabana.”
Yongeraho ko ubutumwa bugufi n’ibiganiro byari hagati ya Robinson n’abo yari hafi, byagaragazaga ko yakundaga kugaragaza ko afite ibibazo bikomeye byamuremereraga mu buzima bwa buri munsi.
Polisi yatangaje kandi ko ku itariki 8 Mata 2026 ahagana saa mbiri n’iminota 55 z’ijoro, umwe mu bakozi ba hoteli wari mu kazi ko kugenzura ibyumba yageze ku cyumba cyari gifite nomero 25, agasanga urugi rufunze ndetse n’imbere mu cyumba harimo umwijima udasanzwe.
Nyuma y’icyo gikorwa, Robinson yahise ajyanwa kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana ku wa 9 Mata 2026 avurirwa mu Bitaro bya Ampola Hospital biherereye mu Karere ka Urban West muri Zanzibar.
Icyakora ku ruhande rw’umuryango wa Robinson cyangwa Joseph McCann wari waramwambitse impeta y’urukundo, ntibaragira icyo batangaza ku myanzuro y’iperereza yashyizwe ahagaragara na Polisi.
Ashley Robinson na Joseph McCann bageze muri Tanzania mu rugendo rw’ikiruhuko rwari rugamije kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Robinson yari yabaye ku wa 5 Mata 2026. Kuri uwo munsi, ni na bwo McCann yanamwambikiyeho impeta amusaba ko yakwemera kumubera umugore.
Ashley Robinson yitabye Imana afite imyaka 31 kuko yavutse mu 1995, akaba yarapfuye ari mu mishinga yo gushyingiranwa na Joseph McCann w’imyaka 45.
