Huye: Abaturage 4 000 mu 6 000 bikuye mu bukene
Amakuru

Huye: Abaturage 4 000 mu 6 000 bikuye mu bukene

BYUKUSENGE Annonciatte

July 2, 2026

Mu mwaka wa 2025/2026, abaturage basaga 4 000 b’Akarere ka Huye bangana na 60% ni bo babashije kwikura mu bukene nyuma yo kuzuza ibisabwa muri Gahunda y’Igihugu yo Kuvana Abaturage mu Bukene (Social Protection Graduation), mu gihe 2 000 bangana na 40% bo basibiye. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buhamya ko kuba hakiri 40% batarikura mu bukene byatewe n’uko iyi gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda igamije gufasha imiryango ikennye itarumvikana neza kuri bamwe. 

Nk’uko bishimangirwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iyi gahunda yatangijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ifite ubushobozi bwo gufasha imiryango itishoboye kwikura mu bukene mu buryo burambye, binyuze mu guherekezwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Muri iyo myaka ibiri, iyo miryango ifashwa kubona imirimo, guhabwa ubumenyi, igishoro, no kubona serivisi z’imari, bikajyana no gufashwa guhindura imyumvire no kubahuza n’amahirwe ahari. 

Mu Nteko Rusange y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF) yateranye ku wa Kabiri tariki ya 30 Kamena, ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako bagaragaje ibigomba gushyirwamo imbaraga harimo n’iyo gahunda yo gufasha abatishoboye kwikura mu bukene kuko ubu uyu mwaka harimo kwitabwaho abagera ku 8 000.

Umukozi ushinzwe iyi Gahunda ya ‘Gira Wigire mu Karere’, avuga ko uyu mubare wazamuwe n’abasibiye umwaka ushize. Ati: “Dufite abatishoboye ibihumbi 2 000 batabashije kuzuza ibisabwa ngo bave mu cyiciro cy’abakene. Aba barasibiye tubongeraho abandi 6 000 bituma uyu mubare wiyongera, ariko turimo gukora ibishoboka ngo uyu mubare wose uzave mu cyiciro cy’abatishoboye.”

Umuyobozi wa JADF), Ugirumurera Cyprien avuga ko iki ari ikibazo giterwa n’uko inzego z’Akarere zidakorana n’abafatanyabikorwa ngo bamenye aho gushyira imbaraga, bigatuma buri wese akora ukwe.

Ati: “Kuba nta muntu ufite amakuru ajyanye n’urutonde rw’abatishoboye ku rwego rw’umurenge ni imbogamizi kandi bitera akajagari mu mikorere n’imikoranire. Ukeneye aya makuru ayakura ku Karere. Ariko turifuza ko abafatanyabikorwa bakorera mu Murenge umwe bajya basangira amakuru n’inzego z’Umurenge kugira ngo bahuze imbaraga ubufasha bwo kujya buhora buhabwa abantu bamwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko kuba abafatanyabikorwa n’inzego z’ubuyobozi badakorana bya hafi, bituma haboneka icyuho kuko n’abafatanyabikorwa bakorera mu Murenge umwe hari ubwo bataziranye.

Ati: “Uyu ni umwaka wa Kabiri wa Gahunda y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2). Tugomba gukora cyane kugira ngo imihigo ifasha mu mibereho myiza y’abaturage yeswe 100%. Twese dukorera umuturage ngo ahore ku isonga. Muri iyi Nteko twiyemeje ko abafatanyabikorwa bakorera mu Murenge umwe bagomba kumenyana kugira ngo basangire amakuru kandi gahunda zo gufasha abaturage kwikura mu bukene zihutishwe.”

Mu baturage basaga 8 000 bakomeje kwitabwaho muri gahunda ya Gira Wigire mu Karere ka Huye, imibare igaragaza ko abagera kuri 64% buzuza ibisabwa bibaganisha mu murongo njyabukene. 

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange
Perezida wa JADF Huye Ugirumurera Cyprien
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Huye bavuze ko uyu mwaka bazongera umubare w’abikura mu bukene
Abafatanyabikorwa basabye guhabwa amakuru ku batishoboye bakeneye gufashwa muri Gira Wigire
Abagize JADF biyemeje gukorana mu Mirenge bakoreramo
Abatanze ishusho y’ibyagezweho bagaragaje ko nta mikoranire inoze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA