Abaturage bo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, babangamiwe no kuba amashanyarazi bahawe adafite imbaraga zo gukoresha imashini zibafasha mu gutunganya ubwatsi bw’amatungo, bakifuza ko uyu muriro wakongererwa ubushobozi ukabafasha mu bworozi bwabo.
Aba baturage bavuga ko kimwe n’ahandi mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyagatare, bagiye bahabwa amashyanyarazi yo kwifashisha mu gucana azwi nka monofazi (Monophase).
Bavuga ko uyu muriro bigoye ko washyirwaho imashini ikenera imbaraga zisumbuye, nk’izo bifashisha mu gutunganya ubwatsi n’izizwi nka ‘Copa Mashine’ zifashishwa mu gukama no kubika neza umukamo.
Muhayimana Steven agira ati: “Uyu muriro dufite waradufashije kuko wadukuye mu kizima hakabona ariko hari imirimo tutawifashishamo cyane nko mu bworozi dukora. Twashishikarijwe korora kinyamwuga aho bidusaba kugaburira inka ubwatsi butunganyijwe zitarishije ku gasozi kuko bigabanya umukamo. Gutunganya ubwatsi rero bidusaba gukoresha imashini zikenera amashyarazi, ubu tukaba dukoresha mazutu kuko ayo dufite adafite imbaraga.”
Nkubito Emmanuel wo mu Kagari ka Cyijojo muri uyu Murenge, na we agira ati: “Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha tukabona amashyanyarazi ya tirifazi (triphase) kuko ayo dufite ntacyo yadufasha mu bworozi bwacu. Ni ikibazo kidukomereye kuko aho n’ibikomoka kuri peterori byahenze no kubibona biratugora kuko hari amasitasiyo ataduha mazutu na lisansi iyo dutwaye amajerikani. Mu buryo burambye rero tubona byakemuka ari uko duhawe amashanyarazi afite imbaraga tukayifashisha mu gutunganya ibiryo by’amatungo ndetse no kuyuhira.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) Ishami rya Nyagatare, Niyonkuru Benoît avuga ko ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bikomeje kandi ubu hari gutangwa umuriro ufite imbaraga uzafasha abafite imishinga itandukanye kuyishyira mu bikorwa.
Ati: “Ahatari amashanyarazi afite imbaraga bazagezwaho umuriro bakeneye kuko dufite imishinga minini izatanga igisubizo kuri iki kibazo. Dukorana n’ubuyobozi bw’Akarere aho bagenda batugaragariza ahihutirwa bashingiye ku byifuzo by’abaturage hanyuma aho tukahahera tubagezaho amashyanyarazi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague avuga ko hari gahunda yo kuvugurura imiyiboro yakozwe mbere ikongererwa ubushobozi ndetse amashanyarazi akanagezwa no mu nzuri aho atageraga.
Ati: “Abaturage ba Rwempasha bakeneye amashanyarazi afite imbaraga abafasha mu bworozi bwabo twabizeza ko biri gukorwaho mu mishanga minini ibiri iri gukorwa muri aka Karere aho izageza amashanyarazi afite imbaraga ku basaga ibimbi 30. Iyi gahunda kandi irimo ko tuzanageza amashanyarazi mu nzuri kugirango ibi bikorwa by’aborozi biborohere kandi bakorera ubworozi bugamije ishoramari. Bashonje bahishiwe rero aho mu minsi ya vuba bazabona ibisubizo.”
Kugeza ubu mu Karere ka Nyagatare, abaturage bafite umuriro bari ku gipimo cya 82%. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari biteganyijwe ko urangira ingo ibihumbi 11 zigejejweho amashanyarazi ndetse akanagezwa mu nzuri 48.
