Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko bitashoboka ko igihugu cyaba ingwate ku bantu bo bashaka kugira ngo amateka abe uko bayashaka, kuko u Rwanda rwaciye mu mateka ashaririye, akomeye kandi Abanyarwanda kuba barabohotse, baribohoye ibibaranga nta pfunwe biteye.
Yabikomojeho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026, mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Urugamba rwo kuyihagarika.
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kuba hari abantu bamwe badaha agaciro n’ubuhamya butangwa kandi haratanzwe umwanya wo gusobanukirwa amateka y’Igihugu neza, hagakomeza kubaho abinangira, bumva byagombye kumvikana nk’uko bo babishaka, bakirengagiza ukuri
Yagize ati: “Igihugu ntabwo cyaba ingwate ku bantu bo bashaka kugira ngo amateka abe uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva bitari uko akwiye kuba ari. Izo mpaka zose zikabona umwanya zikaba, ubushakashatsi, ibintu byinshi bigamije gushakisha ukuri bikaba kandi bikwiye umwanya uhagije, kandi imyaka tumaze uwo mwanya warabonetse kandi waratanzwe keretse kuba twawukoresha nabi.”
Perezida Kagame yagaragaje ko uburemere bw’amateka u Rwanda rwaciyemo aremereye ariko abantu bakwiye kuyakuramo amasomo ngo hubakwe Igihugu bundi bushya.
Ati: “Ibiganiro biganisha ku mateka yacu, amateka akomeye mu by’ukuri akubiyemo byinshi abantu bagomba kwibuka, bagomba guheraho bubaka Igihugu bundi bushya ngo kibe uko Abanyarwanda bagishaka harimo ndetse n’ibyo abantu bamwe baba badashaka no kwibuka kandi birumvikana, ariko ni ngombwa ko abantu bihangana, bakagerageza kwibuka kuko bivamo amasomo menshi.”
Yavuze ko binagoye ko abantu bakumva amateka kimwe, akenshi bitewe n’impamvu zitandukanye nk’uruhare umuntu yaba yaragizemo.
Ati: “Amateka rero kuyumva kimwe biragoye, amateka y’Igihugu nk’icyacu n’ibyo twanyuzemo, harimo byinshi abantu ndetse bahindura bikaba uko bitari biri cyangwa bikwiriye kuba. Bibamo impaka nyinshi birumvikana bifite ishingiro uko umuntu yumvise bimwe si ko undi abyumva bitewe n’uruhare abantu baba barabigizemo cyangwa babifitemo, bitewe n’inyungu biba byarahereyeho wenda mbere, niyo byaza kugaragara nyuma ko mu by’ukuri izo zitari inyungu zikwiriye gutuma abantu bakora ibintu bimwe mu mateka.”
Perezida Kagame yagarutse ku kuba hari abemera uruhare rwabo n’abandi baba bashaka guhishira ukuri, ariko ko ishingiro ari ukubirenga abantu bagakuramo amasomo aganisha ku kuri.
Ati: “Haba harimo byinshi, ipfunwe, aho abantu bisanze, uruhare bagize cyangwa bagiranye isano narwo bakumva badashaka kubisubiramo na byo bifite ishingiro, ariko igifite ishingiro kurusha ni ukugerageza kubirenga abantu bagashakisha uko twagenda twegeranya ibintu bikavamo ukuri twashingiraho dukora ibindi.
Hari nk’ukuri ubundi kutasubirwaho kubera ibimenyetso cyangwa se harimo n’ibyo bimenyetso, abantu bamwe biyemerera bati ibi ni byo, ibivugwa ni byo, ibyo navuzweho ni byo, Nyir’ubwite iyo akubwiye atyo izindi mpaka ziba iz’iki aho kugira ngo uvane isomo ahongano noneho iryo somo ridufashe kugera ku bindi twifuza…. benshi barinangira kubera impamvu navuze.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku buryo burambuye kuri zimwe mu mpamvu zituma hari ababa bahisha ukuri.
Ati: “Nk’abantu turi abantu abantu bagira ibibazo, mu mico, turabizi agira uko avuga muri we mu mutima ati, akareba uwo bavuga ufite ikibazo, ibintu bibi byahereyeho kuko ari uwe, ari umuvandimwe, ari inshuti nubwo yaba na we afite ibimenyetso ubwe, nk’umuntu kenshi ashakisha uko yarengera wa muntu cya cyaha ntikimufate agashaka no kubwira abandi ko atari cyo.
Ndetse hari nubikora kubera ko icyo cyaha nikemerwa n’iyo byaba biturutse ku buhamya bifite ukuntu kizazenguruka na we kikagira uko kimugeraho, abikumira hakiri kare.”
Perezida Kagame yavuze ko icyo Abanyarwanda baharanira ari ukwibohora nyakuri, amateka akwiye kuvugwa uko ari nta guca iruhande, byaba na ngombwa umuntu akaba yabizira.
Ati: “Mu Rwanda rwacu n’amateka yacu icyo tuvuga ni ukuvuga ngo twagize amateka mabi, mabi pe! Mabi nta kubinyura iruhande, ariko se ni byo dukwiriye, ni byo Abanyarwanda bashakaga, niba n’ab’ icyo gihe ari ko bashakaga twe ubungubu dufite inshingano yo kuvuga ngo oya, amateka ni ayacu ariko si ko twari dukwiriye kuba tumeze, si ko twari dukwiriye kuba twarabaye ni nacyo kwibihora bivuze. Ibyo ni byo twaberaho, ni nabyo twapfira biramutse ari ngombwa.”

