Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama afungiwe guhakana Jenoside
Ubutabera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama afungiwe guhakana Jenoside

ZIGAMA THEONESTE

April 14, 2026

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko mu batawe muri yombi mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside harimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, Ndamyimana Daniel,ukurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026, yabwiye RBA ko bitangaje kuba uwo muyobozi na we yaragaragaye muri ibyo byaha. Yagize ati: “We ubwe yifuzaga ko ngo kwibuka muri uwo Murenge byatangira ku itariki 6 Mata, iperereza rirakorwa amakuru amaze gutangwa, abanza kubeshya ko yabisabwe n’abarokotse Jenoside muri uwo Murenge.”

Yakomeje agira ati: “Iperereza rikomeje aravuga ngo burya nabeshyaga ni ibyiyumviro byanjye ni ko numvaga njyewe mbyifuza.” Dr Murangira yatangaje ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane impamvu uwo muyobozi yari afite ibyo byifuzo.

RIB yatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yataye muri yombi abantu 59 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.

Muri abo abakekwa, abataragize uruhare muri Jenoside bangana na 44 bari ku ijanisha rya 84,9%, abagize uruhare muri Jenoside bakaba bongeye kugaragara mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ni 4 bangana na 7,5% ni umubare kandi ungana n’ab’abakekwaho ibyo byaha  bafite ababyeyi babo cyangwa abavandimwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA