Intabaza ya ‘Alarm’ yakijije abari mu nyubako ya Ecobank Rwanda
Imibereho

Intabaza ya ‘Alarm’ yakijije abari mu nyubako ya Ecobank Rwanda

Imvaho Nshya

October 25, 2023

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya Ecobank Rwanda bikekwako yatewe n’insinga z’amashanyarazi ariko ku bw’amahirwe nta cyangiritse cyangwa ngo hagire umuntu ukomereka cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Ahagana saa satanu z’amanywa yo ku wa Kabiri taliki ya 24 Ukwakira 2023, ni bwo hamenyakanye amakuru y’uko inyubako ikoreramo banki y’ubucuruzi ya Ecobank Rwanda yibasiwe n’Inkongi y’umuriro, ahazwi nko  mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Karere ka Nyarugenge.

Ni inkongi y’umuriro yatangiriye mu igorofa rya 9 igenda uhereye ahari inzira y’amashanyarazi imanuka ku yandi magorofa bayizimya igeze mu ya gatanu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro cyihariye yahaye Imvaho Nshya, yagaraje ko impamvu y’iyi mpanuka yahuzwa n’insinga z’amashanyarazi, iyi nyubako n’ubwo yarimo abantu benshi batabawe n’uko hari ibyuma (Alarm) byabanje gutanga impuruza ko hagiye kuba ikintu kidasanzwe.

Nyuma yo kumva iyo mpuruza, abari muri iyo nyubako bahise bahunga, bituma  nta bintu byangirika cyangwa ngo hagire uhaburira ubuzima.

Yagize ati: “Uretse izi nsinga z’amashanyarazi n’umwotsi wakwirakwiye ku bikuta, nta cyangiritse. Umuriro uje hajemo ijwi ritanga umuburo “alarm” mbere y’uko umuriro ukwirakwira hose abantu batangiye gusohoka ni alarm yatumye abantu basohoka.”

ACP Rutinganga yavuze ko iyi nyubako ikomeza gukorerwamo bisanzwe bikagenwa n’ubuyobozi bwayo.

Ati: “Mu gihe Polisi yarimo ikora ibikorwa byayo byo kuzimya umuriro no kureba niba hari ahandi haba hateza impanuka, nyuma yaho Polisi yasubije inyubako ubwo ubuyobozi, ni bo buhitamo  icyo bagomba gukora.”

Polisi y’Igihugu kandi yanatanze ubutumwa ko abantu bakwiye guhora bafite ubwirinzi mu nyubako kuko nta gihe impanuka zitazabaho, kandi ko abantu bakwiye guhora bagenzura niba inzu bakoreramo zijyanye n’ingano y’abantu.

Yanakomoje no ku kumenya neza niba hari ibikorwa remezo bikenewe guhindurwa kandi bigakorwa mu nyubako zose kuko ari byo birinda impanuka nk’izi z’umuriro n’izindi ziterwa no gusaza kw’ibikoresho runaka mu nyubako.

Asaba abantu bafite inyubako ziganwa n’abantu benshi ko bakwiye gushyiramo ibyuma biburira abantu (Alarm) ko hari ikintu kidasanzwe kigiye kuba kuko no kuri iyi nyubako ari byo byatumye nta bintu byangirika, abantu babe bakomereka cyangwa ngo hagire uhasiga ubuzima.

Polisi y’u Rwanda kandi yavuze ko abantu bakwiye kujya bahita bihutira gutanga amakuru ku habaye impanuka y’inkongi y’umuriro  batabaza polisi ,kuko iyo utinze kubimenyesha  umuriro ukaba mwinshi no kuwuzimya biragorana cyangwa bigasaba imbaraga nyinshi mu kuwuzimya.

Intsinga ni zo zangiritse, na ho ahandi hose mu nyubako ni hazima

ZIGAMA THEONESTE

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA