Intambara ya Iran na USA yototeye Kowait na Bahrain
Mu Mahanga

Intambara ya Iran na USA yototeye Kowait na Bahrain

KAMALIZA AGNES

June 3, 2026

Uragamba rukomeje kwambikana hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran aho igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero byo kwirwanaho kuri Iran gisenya misile n’indege zitagira abapilote byari byoherejwe ku mato no mu bihugu byo mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati birimo Kowait na Bahrain.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (Centcom) bwavuze ko ibyo bitero byagabwe ku Kirwa cya Qeshm kiri mu muhora wa Hormuz mu rwego rwo gusubiza ibitero Iran yari yagerageje kugaba hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati.

Centcom yavuze ko Iran yarashe misile ebyiri zerekeza muri Kuwait n’izindi eshatu zerekeza muri Bahrain, ariko ko zose zashwanyagujwe izindi   zigasamirwa mu kirere mbere yo kugera ku ntego ariko bikaba byahitanye umuntu umwe muri Kuwait, abarenga 60 barakomereka.

Ku ruhande rwa Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika no kuri kajugujugu zayo ikoresheje misile na drones mu rwego rwo kwihorera.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Kuwait, Brigadier General Saud Abdulaziz Al-Otaibi, yamaganye icyo gitero avuga ko ari ubugizi bwa nabi bwa Iran, ndetse Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kuwait yatangaje ko ibikorwa remezo bitandukanye, harimo n’inyubako  byangiritse.

Centcom yavuze ko igitero cyagabwe ku Kirwa cya Qeshm cyari kigamije ikigo cya gisirikare cya Iran gishinzwe kugenzura ibikorwa byo ku butaka.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yamaganye ibitero bya Amerika ariko ivuga ko Kuwait na Bahrain bafite inshingano kandi batibeshyweho ku bitero bagabweho.

Ibi bitero bikomeje kuba mu gihe ibiganiro byari bigamije amahoro hagati ya Amerika na Iran byari byaratangiye kudindira ndetse umushinga w’amasezerano y’amahoro icyizere cyawo gikomeje kuyoyoka.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, muri iki cyumweru yabwiye abamunenga ko bakwiye kwicara bagatuza, avuga ko Iran yifuza cyane kugera ku masezerano kandi ko ayo masezerano azaba meza ku nyungu za Amerika.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yahakanye ibyifuzo bya Amerika avuga ko Washington ihora ihindura imyanzuro yayo, igashyiraho ibisabwa bishya cyangwa bivuguruzanya.

Ku rundi ruhande ariko  Perezida  Donald Trump, yavuze ko Iran yamaze kwemera kureka gutunga  intwaro kirimbuzi  kandi ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, yagize uruhare muri ibyo biganiro.

Mu kiganiro Trump yahaye ‘Pod Force One’ yavuze ko bisa nkaho babanye neza na Iran, abajijwe niba yifuza guhura nuwo muyobozi avuga ko yifuza ko bahura ariko kandi bishoboka bitewe n’ukuntu ibintu bizagenda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA