Intambara yasubiye ibubisi nyuma yuko Iran yishe abasirikare ba Amerika 
Mu Mahanga

Intambara yasubiye ibubisi nyuma yuko Iran yishe abasirikare ba Amerika 

KAMALIZA AGNES

July 19, 2026

Kuri iki Cyumweru, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero bishya bikomeye kuri Iran nyuma y’uko Iran yishe abasirikare bayo babiri biciwe muri Jordania abandi bagakomereka.

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ibindi bitero kuri Iran, bigamije guhana byihuse ingabo zayo, IRGC nyuma y’igitero cyahitanye abasirikare ba Amerika babiri, undi umwe akaburirwa irengero, mu gihe abandi bane bajyanwe mu bitaro bakomerekeye muri icyo gitero.

Ibice biri hafi y’umujyi wa Sirik, mu Ntara ya Hormozgan muri Iran ndetse n’ikirwa cya Qeshm, byagabweho ibitero byo mu kirere nkuko byemejwe n’ibitangazamakuru byo muri Iran birimo Mehr na Tasnim.

Tasnim yavuze  ko igisirikare cya Amerika cyagabye igitero mu gace kari hafi y’umujyi wa Shadegan, mu Ntara ya Khuzestan muri Iran mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, mu gihe hari raporo zatangajwe zivuga ko ibyo bitero nta muntu byahitanye kandi ko nta bikorwa remezo by’abaturage cyangwa by’ubucuruzi byangiritse.

Ingabo za Amerika zikorera  mu Burasirazuba bwo Hagati zatangaje ko ibyo bitero byari ibyo kwihorera kuri misile na drone bya Iran byishe abasirikare ba Amerika muri Jordan ariko yemeza ko byibasiye ibikorwaremezo bya gisirikare bya Iran gusa.

Kuva intambara yatangira muri Gashyantare, abasirikare ba Amerika 16 bamaze kwicwa, mu gihe abarenga 430 bakomerekeye muri iyo mirwano.

Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko urupfu rw’abo basirikare ari ikintu kibabaje cyane, ashimangira ko badashobora kwemera na rimwe ko Iran itunga intwaro kirimbuzi.

Ku rundi ruhande, ibihugu nka Kuwait, Bahrain n’ibindi, bikomeje kuburira abaturage babyo bibasaba kutagira ubwoba mu gihe bakumva urusaku  rw’amasasu y’ibitero bishobora kugabwa na Iran kuko bagerageza kubikumira.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA