Amakimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Amerika igabye ibitero ku bikorwa remezo bya gisirikare bya Iran, birimo uburyo bwo kugenzura ibikorwa by’ingabo, itumanaho ndetse n’ubwirinzi bwo mu kirere. Amerika yavuze ko ibyo bitero byari mu rwego rwo kwirwanaho no gusubiza ibikorwa by’ubushotoranyi yashinjaga Tehran.
Mu gusubiza ibyo bitero, Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Iran (IRGC) zatangaje ko zagabye ibitero byo kwihorera ku birindiro bya Amerika biri mu bihugu bya Bahrain, Koweti na Yorodaniya. Iran yavuze ko yifashishije misile n’indege zitagira abapilote mu kwibasira ibirindiro birimo icyicaro cy’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi zikorera muri Bahrain ndetse n’ibindi birindiro byo mu Karere.
Amakuru aturuka muri Iran avuga ko mbere y’ibi bitero, indege za Amerika zari zagabye ibitero mu duce twinshi two mu majyepfo ya Iran harimo Bandar Abbas, Minab, Sirik ndetse n’ibirwa bya Kish na Qeshm. Hari kandi amakuru y’ibiturika byumvikanye hafi y’Umurwa Mukuru Tehran, ibintu byakomeje kuzamura impungenge z’uko intambara ishobora gukwira mu Karere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ku ruhande rwa Bahrain na Kuweti, abayobozi ba gisirikare batangaje ko inzego zabo z’ubwirinzi bwo mu kirere zabashije gufata no guhanura ibisasu byinshi byari byoherejwe na Iran mbere y’uko bigera ku ntego zabyo.
Aljazeera itangaza ko na Yorodaniya bivugwa ko yafashe misile nyinshi zari zigamije ikigo cya gisirikare cya Al-Azraq, nubwo ubuyobozi bw’icyo gihugu butaratangaza byinshi ku ngaruka zatewe n’icyo gitero.
Hagati aho, Minisitiri w’Ubwikorezi bwo mu mazi mu Buhinde, Sarbananda Sonowal, yemeje ko abasare batatu b’Abahinde bari baburiwe irengero nyuma y’igitero cyabereye mu kigobe cy’inyanja bapfuye. Ibi byatumye impungenge z’ingaruka z’iyi ntambara ku baturage n’ubucuruzi mpuzamahanga zirushaho kwiyongera.
Abasesenguzi bavuga ko uku gukozanyaho gukomeje hagati ya Amerika na Iran gushobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Akarere ndetse no ku bukungu bw’isi, cyane cyane kubera akamaro k’Umuhora wa Hormuz unyuramo igice kinini cya peteroli yoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Yanditswe na Théogène NIYIRORA