Leta ya Isiraheli n’iya Iran zememje ko zahagaritse kumishanyaho ibisasu nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), nubwo Iran yaciye amarenga ko ishobora kubisubukura Isiraheli nikomerza kurasa ku mutwe wa Hezbollah muri Lebanon.
Uguhangana kweruye hagati y’ibihugu byombi kuva muri Mata kwagize ingaruka ku ngamba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zishyira mu kugera ku masezerano na Iran agamije guhagarika iyi ntambara yeruye imaze amezi atatu.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigero cya 5% nyuma y’ibyo bitero, ariko bitangira kugabanyukaho ubwo Ingabo za Iran zatangaza ko ibitero bya mbere zagabye kuri Isiraheli byarangiye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko na Isiraheli yemeje idashidikanya ko yanzuye guhagarika ibitero kuri Iran.
Ibyo bibaye nyuma y’uko Iran imishe ibisasu bya misile ku butaka bwa Isiraheli ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena, ibyita ko ari ibisubiza ibyagabye na Isiraheli ku nyeshyamba za Hezbollah mu nkengero za Beirut.
Isirahe na yo yahise irasa ibirindiro bya Irani by’Ingabo zirwanira mu Kirere ndetse n’uruganda bivugwa ko rwifashishwa mu gukora ibisasu bya misile. Ibyo na byo Iran yabisubije n’igitero ku ruganda rwa Isilaheri ruherereye mu Mujyi wa Haifa, gusa impande zombi ntizigeze zitangaza ko hari abo byatwaye ubuzima.
Iro subizanya riheruka ryarushijeho gutambamira imbaraga Perezida Trump ashyira mu kugerageza guhagarika iyi ntambara yatangijwe na Isiraheli ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Gashyantare.
Nubwo agahenge kari katangajwe ku wa 8 Mata, ibisasu byakomeje guhererekanywa mu bihugu bigize ikigobe cya Peresi.
Perezida Trump mu butumwa bwe, yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo guhagarika imirwano, ati: “Ibiganiro bya nyuma birakomeje, nubwo ubujiji n’ubugoryi bikomeje kubyitambika.”
Ku rundi ruhande, Abayobozi ba Amerika n’aba isiraheli bavuze ko Perezida Trump na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu bagiranye ibiganiro ku wa Mbere, aho Trump yaburiye Netanyahu ku nasubira mu ntambara na Iran azisanga arwana wenyine.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Trump yagize ati: “Naramubwiye nti, mugabo ukwiye kwitonda, cyangwa se uzisange uri wenyine mu bihe bya vuba.”

Yanditswe na NIYIRORA Théogène