Kamonyi: Batatu bagwiriwe n’urukuta rw’amabuye barapfa, babiri barakomereka
Amakuru

Kamonyi: Batatu bagwiriwe n’urukuta rw’amabuye barapfa, babiri barakomereka

HABIMANA Eric

June 23, 2026

Abantu batatu bapfuye abandi babiri barakomereka bikomeye nyuma yo kugwirwa n’urukuta rw’amabuye bari barimo kubaka mu Murenge wa Gacurabwenge w’Akarere ka Kamonyi.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2026, ahagana saa moya n’iminota 30, mu Kagari ka Kigembe, Umudugudu wa Buhoro, ubwo abaturage barimo bubaka urukuta rw’amabuye rwari rugenewe gushyigikira ibikorwa byo kubaka sitasiyo ya Lisansi n’aho abaturage bazajya baruhukira.

Ababonye impanuka iba bavuga ko urwo rukuta rwaguye rugwira abantu batanu bari hafi yarwo. Batatu bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi babiri bahise bajyanwa kwa muganga bafite ibikomere bikomeye.

Byiringiro Jean de Dieu, umwe mu barokotse iyi mpanuka, yavuze ko urwo rukuta rwubakwaga rudafite ibyuma birushimangira (fer à béton), ibintu akeka ko bishobora kuba byagize uruhare mu guhirima kwarwo.

Yagize ati: “Twari turi gutegura sima yo gukoresha mu bwubatsi, abandi bari hafi bategura amabuye. Mu kanya gato twabonye urukuta ruhirimye rugwira bagenzi bacu. Batatu bahise bapfa, abandi tubakuramo bakomeretse bikabije.”

Mukamusoni Emelita, utuye hafi y’aho impanuka yabereye, yavuze ko abaturage bihutiye gutabara ariko bamwe mu bagwiririwe n’urwo rukuta basanga bamaze kwitaba Imana.

Ati: “Twahageze dusanga bamwe bamaze gupfa. Hari abo mu muryango umwe baguye muri iyo mpanuka, harimo n’uwasize umugore utwite. Birababaje kubona abantu bapfira mu kazi umunsi umwe.”

Undi muturage witwa Munganyika Thérèse yavuze ko umwe mu bagizweho ingaruka yakuwemo akiri muzima, ariko aza kwitaba Imana mu gihe yari arimo kujyanwa kwa muganga.

Yagize ati: “Twagerageje kumutabara no kumugeza kwa muganga, ariko yari yakomeretse bikabije. Yaje kwitaba Imana mu nzira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, wahise agera aho impanuka yabereye, yavuze ko ubuyobozi bwihutiye gutabara no gutangira gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Yagize ati: “Ni inkuru ibabaje cyane. Abaturage batatu bahasize ubuzima, abandi babiri barakomereka. Twahise dufatanya n’inzego bireba mu gutabara no gutangiza iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ndetse harebwe niba hari uburangare bwaba bwarabayemo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo mpanuka ndetse hanamenyekane niba hari abo amategeko azabaza uruhare rwabo muri ayo makosa, aho uwubakishaga urwo rukuta yamaze gutabwa muri yombi.

Batatu bagwiriwe n’urukuta bahita bahasiga ubuzima, babiri barakomereka
Impanuka ikimara kuba abaturage bihutiye gutabara basanga bamwe bamaze gupfa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA