Karongi: Ahereye ku nka imwe ageze kuri 17, akinjiza asaga miliyoni 1
Ubukungu

Karongi: Ahereye ku nka imwe ageze kuri 17, akinjiza asaga miliyoni 1

NGABOYABAHIZI PROTAIS

June 3, 2026

Mu gihe bamwe bafata ubworozi nk’igikorwa cyo kubona amata n’ifumbire gusa, Nyiramisago Josianne wo mu Mudugudu wa Kamusanganya, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, we yabugize umwuga umuteza imbere ku buryo ubu yoroye inka 17, muri zo 10 zirakamwa, zikamwinjiriza amafaranga arenga miliyoni 1,2 Frw buri kwezi.

Nyiramisago avuga ko yatangiye korora mu mwaka wa 2008 afite intego yo kubona ifumbire yo gufumbiza imyaka n’amata yo kunywa. Icyakora, uko imyaka yagiye ihita, yaje gusanga ubworozi bushobora kuba umushinga ukomeye wamuteza imbere, bituma abwinjiramo by’umwuga.

Yagize ati: “Natangiye mfite inka imwe gusa. Icyo gihe nayororaga kugira ngo mbone amata yo kunywa mu rugo n’ifumbire yo gushyira mu mirima. Ariko uko nagiye mbona umusaruro wayo, nasanze ubworozi bushobora kuba isoko y’iterambere. Inka ya mbere yakamwaga litiro zigera kuri 20 ku munsi, nyuma ibyara inshuro eshatu, zitangira kwiyongera. Byatumye mfata icyemezo cyo gufata inguzanyo muri banki kugira ngo ngure izindi nka no kwagura ibikorwa byanjye.”

Uwo mubyeyi avuga ko mbere yo gufata inguzanyo yabanje gukora igenamigambi ryitondewe, asanga amafaranga ava mu mata yari ahagije kugira ngo ahembemo abakozi ndetse akomeze kwagura ibikorwa bye.

Kuri ubu, Nyiramisago akama litiro zisaga 100 z’amata ku munsi. Ayo mata ayajyana ku ikusanyirizo ry’amata, aho litiro imwe igurwa amafaranga 400 Frw. Iyo hari abaturage baza kuyagura ku rugo mu rugero ruto, litiro imwe ayibagurisha amafaranga 450 Frw.

Avuga ko amafaranga ava mu mata n’ifumbire yamufashije kugera ku bikorwa byinshi by’iterambere birimo kubaka inzu nziza atuyemo, kwishyurira abana amashuri no kwiteza imbere muri rusange.

Yagize ati: “Ubworozi bwahinduye ubuzima bwanjye. Nabashije kubaka inzu nziza ntuyemo, abana banjye biga neza kandi sindwana no kubona amafaranga y’ishuri. Iyo umuntu akoranye ubushake n’umwete, ubworozi bumubera isoko y’amajyambere, kandi nta kiza nko kwikorera ku giti cyawe.”

Uretse amafaranga ava mu mata, Nyiramisago aninjiza amafaranga aturutse ku ifumbire y’amatungo. Avuga ko ikamyo imwe y’ifumbire ayigurisha amafaranga ibihumbi 40 Frw, kandi ko mu kwezi ashobora kubona ifumbire yuzura amakamyo agera ku 10.

Ubworozi bwa Nyiramisago ntibumufasha wenyine, ahubwo bunatunze imiryango myinshi. Afite abakozi babiri bahoraho bita ku nka ze buri munsi, ndetse n’abandi bakozi bagera kuri barindwi bakora nyakabyizi mu bikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi.

Singirankabo Jean Claude, umwe mu bakozi bahoraho, avuga ko gukorera Nyiramisago byamufashije kuva mu bukene no gutekereza ku mishinga y’ejo hazaza.

Yagize ati: “Mbere nakoraga imirimo ntera ibiraka, nta kintu nigezagaho kuko iyo nakoreraga 1 000 nakijyana mu kabari. Ubu mfite akazi gahoraho kambeshaho kandi nigira byinshi hano ku bijyanye no korora. Nyiramisago yatubereye urugero rwiza. Nanjye mfite intego yo kuzaba umworozi kuko namaze kumwigiraho.”

Mukamana Vestine avuga ko amafaranga akura mu kazi amufasha gutunga umuryango no kwizigamira.

Yagize ati: “Iyo urebye aho Nyiramisago aho yavuye n’aho ageze, bidutera imbaraga. Twabonye ko ubworozi bushobora guhindura ubuzima bw’umuntu. Natwe turi kugenda twiga kugira ngo ejo tuzashobore gutangira ibikorwa byacu, nk’ubu navuze ko nzaba mfite inka yanjye mu mwaka wa 2027 kuko ngenda nizigamira.”

Nubwo yishimira intambwe amaze gutera, Nyiramisago avuga ko kimwe mu byamufashije gukomeza gukora ubworozi afite icyizere ari ugushyira amatungo mu bwishingizi.

Avuga ko mu minsi yashize yapfushije inka yari ifite agaciro k’ibihumbi 800 Frw, ariko ko kubera ko yari yarayishyize mu bwishingizi, yahawe indishyi zamufashije kongera kwiyubaka.

Yagize ati: “Hari inka yanjye yapfuye ifite agaciro k’ibihumbi 800 mu minsi yashize. Kubera ko yari mu bwishingizi, nahawe ingurane. Ayo mafaranga nayakoresheje ngura izindi nka ebyiri, bituma ntahomba nk’uko byari kugenda iyo ntaba mfite ubwishingizi.”

Asaba aborozi bagenzi be kudakerensa gahunda yo gushyira amatungo mu bwishingizi, kuko ibafasha guhangana n’ibihombo bishobora guterwa n’indwara cyangwa impanuka.

Yanashishikarije urubyiruko n’abandi baturage kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi nk’inzira yo kwihangira umurimo no kwiteza imbere.

Yagize ati: “Urubyiruko rukwiye kumva ko ubuhinzi n’ubworozi atari ibikorwa by’abasaza gusa. Ni umwuga ushobora gutunga umuntu no kumugeza ku iterambere rirambye. Iyo umuntu atangiye gake, akagira intego n’umuhate, ashobora kugera kuri byinshi nk’uko nanjye byangendekeye.”

Nyiramisago Josianne agaragaza ko ubworozi bukozwe kinyamwuga bushobora kuba umusingi ukomeye w’iterambere ry’umuryango, gutanga akazi no guteza imbere ubukungu bw’icyaro.

Inka za Nyiramisago imwe ikamwa litiro 10 ku munsi, kandi ziri mu bwishingizi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA