Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’Umuryango wafashije abahinzi b’icyayi 
Ubukungu

Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’Umuryango wafashije abahinzi b’icyayi 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 24, 2026

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Wood Foundation, Garreth Wood, na David Knoop uhagarariye uyu Muryango muri Afurika. 

Uyu Muryango wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubuhinzi no gutunganya icyayi mu Rwanda aho waguze imigabane mu nganda z’icyayi nk’urwa Mulindi n’urwa Shagasha bigatuma zirushaho gutanga umusaruro ndetse zikanateza imbere abahinzi b’icyayi mu byaro bitandukanye. 

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abo bayobozi byibanze ku bufatanye bw’igihe kirekire bwa Wood Foundation n’u Rwanda, bushingiye ku ishoramari uyu Muryango ukora mu guteza imbere icyayi, ndetse n’Ikigo cy’Ubugiraneza cyiswe “Kids Operating Room” cyashinzwe ku bufatanye bwa Garreth na Nicola Wood mu kwagura serivisi zo kubaga indwara z’abana. 

Wood Foundation ni umuryango washinzwe na rwiyemezamirimo wo muri Scotland, Sir Ian Wood, ugamije guteza imbere imibereho y’abahinzi bato binyuze mu gushora imari mu mishinga itanga umusaruro ku mibereho y’abaturage.

Mu Rwanda, ibikorwa byawo byibanze cyane cyane mu rwego rw’icyayi, ahatangijwe umushinga ‘Imbarutso’ watangijwe hagamijwe kongera umusaruro n’ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda no kongerera inyungu abahinzi bato b’icyayi. Uyu mushinga ukorana na Leta, amakoperative, inganda z’icyayi n’abahinzi bato.  

Mu bikorwa by’ingenzi biwuranga harimo guhugura abahinzi ku buhinzi bw’icyayi bugezweho, kongera umusaruro ku buso buto bw’ubutaka, guteza imbere uburyo bwo kugurisha icyayi ku masoko mpuzamahanga no kongera inyungu z’abahinzi binyuze mu kuzamura ubwiza bw’umusaruro.  

Kuva mu mwaka wa 2012, ni bwo Wood Foundation n’umufatanyabikorwa wayo Gatsby Africa bashoye imari mu nganda z’icyayi za Mulindi Tea Factory na Shagasha Tea Factory hagamijwe kuzamura imikorere yazo no kongerera agaciro umusaruro w’abahinzi. 

Iryo shoramari ryagize uruhare rufatika mu kongera umusaruro w’icyayi wakusanywaga n’izi nganda, rizamura ubwiza bw’icyayi ndetse kirushaho gukundwa ku isoko mpuzamahanga ndetse n’amafaranga abahinzi binjizaga ku buso bwa hegitari yiyongereye ku rugero rwa hafi 60%.  

Umuryango Wood Foundation wabaye umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu mushinga mugari wo guteza imbere icyayi mu Karere ka Nyaruguru, ufatanyije na Leta y’u Rwanda na Unilever⁠.  

Uyu mushinga watangiriye ku buso bwa hegitari 3 400 z’icyayi cy’abahinzi bato ariko ukomeza kwagura ubuso buhingwaho icyayi bugera kuri hegitari 6 400, ukaba warahaye akazi ibihumbi by’abaturage bo mu cyaro ndetse ubongerera n’amafaranga binjiza bakiteza imbere. 

Mu 2021, Wood Foundation yeguriye imigabane yari ifite mu Ruganda rw’Icyayi rwa Mulindi amakoperative y’abahinzi, bituma abarenga 5 000 baba abanyamigabane b’uruganda ubwabo. Iki cyabaye kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byo guha agaciro abahinzi bato no kubafasha kungukira mu ruhererekane rw’umusaruro.  

Perezida Kagame na Garreth Wood bishimiye intambwe imaze guterw n’Umuryango Wood Foundation

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA