Karongi: Umwarimu afungiwe gusambanya umwana yigishaga
Amakuru

Karongi: Umwarimu afungiwe gusambanya umwana yigishaga

NDOLI Sitio

June 9, 2026

Umwarimu w’imyaka 30 wo mu murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi, acyekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yigishaga ufite  imyaka 14. Ibi byabaye ku wa 7 Kamena 2026, mu Mudugudu wa Gasharu ho mu Kagari ka Gacaca, mu Murenge wa Rubengera.

Bamwe mu baturage batuye hafi yaho uyu mugabo yari acumbitse bavuze ko ahagana mu masaha ya saa tatu zishyira saa yine z’ijoro ari bwo bumvise umwana muto arira, bakumva ijwi riraturuka mu nzu ya mwarimu.

Uwimpuwe Viviane yagize ati: “Twumvise umwana arira ni ko gushaka kumenya impamvu kandi bazi ko habamo uwo mugabo gusa. Twasanze rero musaza we muto ari na we waririraga muri salon kuko umwarimu yari yajyanye mushiki we kumusambanyiriza mu cyumba.”

Akomeza yemeza ko bajyaga bumva ko afata abana akabasambanya ariko nta kimenyetso bari bakabonye kandi ari inshuro ya kabiri asambanyije uyu mwana yigishaga. Ati: “Si ubwa mbere yari abikoze. Uyu mwana w’umukobwa yatubwiye ko yari amusambanyije bwa kabiri. Twari dusanzwe tubikeka ko asambanya abana b’abakobwa ariko tukabura icyo dushingiraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin yavuze ko aya makuru bayamenye biturutse ku baturage batuye hafi aho bayahawe maze inzego zibishinzwe zijyayo kubikurikirana.

Ati: “Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera, na ho umwana yoherejwe kwa muganga. Ni amakuru twahawe n’abaturage baturanye n’uyu mugabo.”

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 14 yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA