Abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga mu Karere ka Kayonza bagera kuri 77 bemerewe inkunga nyunganizi ya miliyoni zisaga 730 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubafasha kurushaho kwagura ibikorwa byabo.
Aba bahinzi bafite imishinga ifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko iyo nkunga nyunganizi bahawe yunganira igice cy’amafaranga akenewe mu gushyira mu bikorwa iyo mishinga ikarushaho gutanga umusaruro mu kwihaza mu biribwa.
Abahinzi n’aborozi batoranyijwe muri iki cyiciro basinye amasezerano yo guhabwa iyo nkunga nyunganizi, ni abari basanzwe bakora ubuhinzi ndetse n’ubworozi bakaba barasabye kunganirwa ku mishanga yabo y’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu bikorwa byibanzweho harimo kubaka ubwanikiro, ubuhunikiro, ubwumishirizo bw’imyaka, imashini zihura imyaka n’izitunganya ubwatsi bw’amatungo ndetse no gufata amazi yo kuhira amatungo muri aka gace kibasirwa cyane n’amapfa.
Abemerewe iyi nkunga bavuga ko bigiye kubafasha cyane mu kunoza iyi mishinga bibaganishamu buhinzi n’ubworozi bugamije ubucuruzi.
Rusagara Francis ukorera ubworozi mu Murenge wa Murundi, yagize ati: “Ndishimye cyane kuba narasabye kunganirwa kuri “dam sheet” kandi nkaba nyibonye. Najyaga ngorwa no kubona amazi yo kuhira amatungo yanjye, bikambera imbogamizi mu gukora ubworozi bunyungura ariko ubu ngiye kubikora kinyamwuga. Mfite icyizere ko ngiye kongera umukamo kuko amatungo yanjye azabona amazi hafi akanywa atakoze urugendo rurerure bityo agakamwa neza.”
Abahinzi bari bafite ikibazo cy’iyangirika ry’umusaruro na bo bishimira ko bagiye gufashwa n’iyi nkunga kugabanya igihombo bagiraga.
Bucyempore Claver ubarizwa muri Koperative Rerimberemuhinzi yo mu Murenge wa Ndego, ati: “Ni igisubizo gikomeye kuri twe. Twakoze umushinga wo kubaka ubuhunikiro bw’imyaka kuko kutagira aho duhunika byaduhombyaga umusaruro ukangirika. Kuba rero tugiye gufashwa kubaka aho guhunika hatubereye bizatuma imyaka yacu ibikwa neza ntiyangirike kandi igumane ubuziranenge ku buryo nituyigeza ku isoko izagurwa ku giciro cyiza.”
Munyampuhwe Straton na we avuga ko iyi nkunga izabafasha gutuma ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bakora bitera imbere mu karere.
Iyi nkunga nyunganizi itangwa binyuze mu mishinga ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ari yo KIWIP2 yibanda ku guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Kayonza, na RDDP yibanda ku kongera umukamo mu bworozi, igashyirwa mu bikorwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta Kilimo Trust ukorera mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, ukaba zobereye muri gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yabwiye Imvaho Nshya ko iyi nkunga nyunganizi yahawe abahinzi n’aborozi ari igisubizo ku kuzamura uru rwego rufite uruhare runini mu bukungu bw’Igihugu.
Ati: “Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rubarurwamo abasaga 70% y’abanyagihugu, bivuze ko rufite uruhare runini mu bukungu bw’Igihugu ndetse n’imibereho y’abaturage. Kubona inkunga nk’iyi ishyigikira uru rwego ni igisubizo ku kuzamura iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka kacu ariko ni ni igisubizo ku iterambere ry’ubukngu n’imibereho y’abaturage.”
Akomeza asaba buri wese mu bahawe inkunga nyunganizi n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ubufatanye mu gukurikirana iyi gahunda kugira ngo izatange umusaruro yifuzwaho.
Ati: “Ubu rero icyo dusaba buri ruhande ni ukujyanamo kugira ngo aya mafaranga azabyazwe umusaruro. Ni uruhare rw’uwahawe inkunga kuyikoresha neza, ni uruhare rw’umufatanyabikorwa gukurikirana no guhugura abahinzi ku kuyicunga neza, ndetse natwe nk’ubuyobozi tugomba kuba hafi y’abaturage bacu tukareba ko nta mbogamizi bahura na zo tugafatanya gushaka ibisubizo vuba.”
Gashayija Endrew, Umuyobozi w’Umuryango Kilimo Trust mu Rwanda, avuga ko u Rwanda ruza imbere mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu gukoresha neza amafaranga ashorwa mu buhinzi n’ubworozi, bityo agasaba ko uyu muco mwiza wakomeza kugira ngo inyungu zikomeze kugera ku baturage bose.
